Pologne igiye gufungura Ambasade mu Rwanda

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanaga ya Pologne, iravuga ko umwaka utaha wa 2023 izafungura Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, ni nyuma y’aho mu mwaka ushize wa 2021 u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Pologne.

Ibi ni bimwe mu byavuye mu biganiro byahujwe intumwa za Pologne ziri mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda na Minsiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022.

Ni uruzindiko ruzasiga impande zombi zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Kuva kuri uyu wa Mbere intumwa za Pologne, ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’icyo gihugu ziri mu ruzinduko mu Rwanda, rwabimburiwe n’inama yahuje izo ntumwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Aamahanga.

Ni inama Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pologne, yatangarijemo ko umwaka utaha wa 2023 izafungura Ambasade yayo mu Rwanda.

Pawel Jablonski ni minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, akaba ari nawe ukuriye intumwa z’icyo gihugu ziri mu Rwanda.

Pawel Jablonski ati “Nishimiye gutangaza ko Pologne yafashe icyemezo cyo gufungura Ambasade yayo hano i Kigali. Twizeye ko izaba yatangiye gukora mu mwaka utaha, tuzakomeza gukorana tugamije gushimangira umubano wacu mu ngeri nyinshi no ku nzego nyinshi.”

Yakomeje agira ati “Twabiganiriyeho muri iki gitondo mu buryo bwagutse ku birebana n’umubano wacu mu bya Politiki, mu bya dipolomasi n’ibirebana n’umubano ku ruhando mpuzamahanga, kubera ko Pologne n’u Rwanda bisangiye indangagaciro.”

Inzego zirimo politiki, umutekano, ubucuruzi n’ishoramari n’izo ibihugu by’u Rwanda na Pologne, bigaragaza nk’izigiye gushimangira umubano w’ibihugu byombi, bivuga ko wari usanzwe wifashe neza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, ivuga ko  nyuma y’ibiganiro n’impande zombi zishyira umukono ku masezerano ashimangira ubufatanye mu ngeri zitandukanye.

Dr Vincent Biruta ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda.

Yagize ati “Hazaba inama zitandukanye tumaze kugira. Iyi ngiyi ku rwego rwa Leta  muri Minisiteri y’Ububanye n’Amahanga, hari n’izindi zirimo n’inama yihariye ijyanye n’uburezi n’ijyanye n’ishoramari,  izo ni inama zizaba zose muri iyi minsi ibiri.”

Yunzemo agira ati “Hari n’amasezerano azashyirwaho umukono arimo ajyanye n’umutekano, ajyanye n’imibereho hagati ya za kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, mu gihugu cya Poland.  Ni amasezerano ajyanye n’ishoramari hagati y’ibigo bisanzwe ku mpande zombie, ibi byose ni ibyerekana aho umubano w’u Rwanda na Poland ugeze, kandi biragaragara ko uri kugenda utera imbere.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ivuga ko kuri ubu hari abanyeshuri bagera 1200 b’abanyarwanda biga muri Pologne, kandi amasezerano y’ubufatanye ku mpande zombi yitezweho kuzamura uyu mubare.

Repubulika ya Pologne ni igihugu  cyo mu Burayi bwo hagati, kigizwe n’ubuso bwa Km kare 312 696, akaba ari igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 38.

Ni igihugu cya gatanu mu bihugu bituwe ku mugabane w’u Burayi.

TITO DUSABIREMA