Gatenga: Bahangakishijwe n’ibiza byangije umuhanda

Bamwe mu batuye mu Kagali ka Nyarurama, mu murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, baravuga ko ibiza byabangirije umuhanda bigatwara n’ikiraro kuko iyo imvura iguye amazi amanukira mu Nzu zabo.

Ukigera muri aka gace urabona ruhurura zatengutse, n’imihanda yuzuyemo ibidendezi by’amazi, iyo imvura igwa amazi aba amanuka mu nzu z’abaturage.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, baravuga ko ibiza byabangirije umuhanda bigatwara n’ikiraro.

Umwe yagize ati “Nk’iyo ruhurura nta bushobozi dufite bwo kuba twayikora, n’ubu abana nibajya ku ishuri iyo imvura yaguye ku bwo kubura aho banyura. N’ikiraro cyadufashaga cyarangirangiritse n’abafite ibinyabiziga barahagaze. Turifuza ubufasha buvuye hejuru mu bayobozi.”

Mugenzi we ati “Hariya hakenewe ubufasha hagashyirwa amabuye, kuko iyo imvura iguye ijya mu ngo z’abaturage.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Bwana  Mugisha Emmanuel, atari azi iby’iki kibazo, icyakora ngo VUP yatangiye   gutunganya umuhanda uherereye muri ka gace, ndetse n’ibindi bikazakorwa buhoro buhoro. 

Yagize ati “Nta muhanda uri gukorwa nta n’ibiraro byasenyutse, ariko twatangiye gutunganya uyu muhanda dufatanyije na VUP, abaturage bashobora kuba barasenyewe ni abatuye hepfo y’umuhanda kuko ayo mazi amanuka ni ay’imvura. Gusa tugiye gukurikirana ibindi bibazo byose bisigaye.”

Abatuye muri  aka gace bavuga ko bafite iki kibazo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022, ndetse ko bakigejeje mu buyobozi ntihagira igikorwa.

Aba baturage bagaragaza ko hatagize igikorwa, aya mazi ashobora kuzatwara ubuzima bwabo, kuko yatangiye no gusenya inzu zabo.

AGAHOZO Amiella