Rusizi: Babangamiwe n’umunuko uva mu kimoteri

Bamwe mu batuye n’abagenda hafi y’ikimoteri cy’Akarere ka Rusizi gihere mu Kagari ka Ruganda, mu Murenge wa Kamembe, bavuga ko babangamiwe n’umunuko ugiturukamo, bagasaba ko cyatunganywa kugira ngo batazahakura indwara.

Aba baturage bavuga ko batewe impungenge n’uyu munuko cyane cyane iyo imvura yaguye, kuburyo hari igihe bumva ko bazarwara indwara z’ubuhumecyero.

Umwe ati “Giteje ikibzo bitewe n’umwanda uvamo cyane cynae iyo imvura yaguye. Umwanda uvamo ushobora no kuba watera abantu indwara, nk’iyo batwitse ibipine urabona ko bigira umwanda mwinshi kandi n’umwotsi ushobora kuvamo wangiza abantu ku buryo bishobora gutera abantu ibihaha.”

Mugenzi we ati “Iki kimoteri kiri hano kiranuka cyane bikabije. Hari ubwo abagenzi baba bari kuhanyura , ugasanga bamwe baragenda bapfutse umunwa , amazuru  kubera haturukaho isazi nyinshi, hagaturukamo n’umunuko mwinshi. ”

Undi ati “Iyo uhanyuze ugenda wumva umerewe nabi mu nda, ukanumva ufite isesemi, ukumva uranukiwe cyane ku buryo wumva mu buzima hari ikintu gihindutse kitari cyiza.”

Sibyo gusa kuko hari abana babacika, bakajya gutoragura amacupa ya parasitike ndetse hakaba hari n’ay’ibirahure atema abo bana, kubw’ibyo barasaba ko cyakwimurwa cyangwa kigatunganywa kuburyo izo mbagamizi zose zikurwaho.

Umwe ati “Hari abana usanga bari gutoragura amacupa ya parasitike n’ibyuma, usanga bamwe bayatora kwa kundi bayashyira mu isashi yagiye ava muri icyo kimoteri, akenshi hari abayakandagiramo bagacika ibisebe, urumva kitugiraho ingaruka nyinshi.”

Undi ati “Turaaba ko iki kimoteri cyagira uburinzi kigacungwa neza, kikabungwabungwa  cyangwa byaba ngombwa ari ibintu bishoboka, hari ahantu ubuyobozi butureberera bwabona bwakimurira kikaba cyakwimuka bagagishyira ahantu kigira uburinzi kure y’umuhanda. ”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Louis Munyemanzi,  avuga ko inyigo y’iki kimoteri iri hafi kurangira, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura WASAC, ndetse ko hari abashoramari bari hafi kuza kukibyaza umusaruro .

Ati “Ku bufatanye na Wasac turi kwiga uburyo cyatunganwa ndetse hari abafatanyabikorwa basabye ko kugitunganya. Ibiganiro turimo twizeye ko bizatanga umusaruro ariko mu gihe bitarakorwa kompanyi yatsindiye ririya soko twayisabye gutandukanya imyanda ibora n’itabora, kandi barimo kubikora. Inyigo irarangira bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari.”

Iki kimoteri gikusanyirizwamo imyanda yiturutse hirya no hino muri aka karere, ariko cyane cyane mu mujyi wa Rusizi.

Gusa ntikirabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye, aho kugira ngo kibere umuzigo abagituriye.

Sitio Ndoli