Abadepite b’u Rwanda batorewe kujya muri EALA bagaragaje ibibazo bagiye kwibandah

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yatoye Abadepite bagiye guhagararira igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA.  Bamwe muribo bavuze ko bazashyira imbaraga mu gutuma muri aka karere haboneka amahoro arambye.

Mubadepite 9 batorewe guhagararira u Rwanda, barimo batandatu baturuka mu mitwe ya Politiki, abandi  batatu, umwe uturuka mu nama y’Igihugu y’Abagore, undi mu nama y’Igihugu y’urubyiruko n’uwaturutse mu nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga.

PSD, PL, n’umuryango FPR INKOTANYI niyo mitwe ya Politiki yegukanye imyanya Itandatu y’Abadepite, bazahagararira u Rwanda muri EALA.

Amashyaka atavuga rumwe na Leta yemewe gukorera mu Rwanda, ariyo Green Party na PS Imberakuri n’ayo yari yatanze abakandida ariko ntawatsinze.

Fatuma Ndangiza usanzwe mu nteko ya EALA muri Manda irangiye, akaba yongeye kugirwa ikizere cyo guhagarira u Rwanda muri iyo nteko, yavuze ko hari intambwe igaragara umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba umaze gutera mu iterambere, ariko ko hari ikiri ibindi bibazo bikoma mu nkokora imikorere y’uyu muryango birimo n’ibibazo by’umutekano mucye.

Ibi bikiri inzitizi ngo Inteko ya EALA, igomba kubikorera ubuvugizi bigakemuka.

Ati “Uyu muryango umaze kwaguka ariko ubona ingengo y’imari yawo itiyongera. Hari ibihugu bimwe bitarihira igihe, icyo twatanzeho inama ni uko buri gihugu gitangira imisanzu yacyo ku gihe. Ikindi ni ikibzo cy’umutekano, hari ingamba nyinshi zihari ariko kubaka amahoro ni uguhozaho, nubwo u Rwanda rukora inshingano zarwo ariko tuzi y’uko muri aka karere hakirimo ibibazo, harimo ndetse n’abakoze Jenoside bari muri bimwe mubihugu. Ibyo rero nubwo hari imbaraga zo gukumira Jenoside zihari muri EAC, ariko twifuza ko iki kibazo gishyirwamo imbaraga.”

Dr Harebamungu Mathias wigeze kuba  umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, nawe watorewe kuba umudepite uhagarire u Rwanda muri EALA, yavuze ko ubunararibonye afite mu ngeri zinyuranye zirimo n’uburezi, buzamufasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba.

Ati “Ibyo tugomba gukora byose ni ukwagura ibikorwa, tugashinga ibirindiro tukamenya y’uko inteko ya EALA igomba kumenyekana haba mu karere, ku rwego rw’umugabane wacu wa Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi.”

 Abadepite 9 bagiye guhagarira u Rwanda muri EALA mu gihe cy’imyaka itanu barimo:

Musangabatware Clement (PSD)

Nyiramana Aisha(PSD)

Fatuma Ndangiza(RPF)

Harebamungu Mathias(RPF)

Kayonga Caroline Rwivanga(RPF)

Rutazana Francine(PL)

Hari kandi UWUMUKIZA Françoise, uturuka mu nama y’Igihugu y’Abagore, Iraduka Alodie waturutse mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko na Bahati ALEX uturuka mu nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga.

Aba badepite bagiye guhagararira u Rwanda muri EALA, muri manda y’imyaka itanu.

 Daniel Hakizimana