Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda zakoze imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bukorerwa benewabo - FLASH RADIO&TV

Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda zakoze imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bukorerwa benewabo

Impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda ziri mu nkambi ya Kigeme,  zakoze imyigaragambyo mu mahoro, zisaba Leta Iharanira Demokarasi ya  Congo n’amahanga, kubafasha gusubira mu gihugu cyabo ndetse RDC igahagarika ubwicanyi bwibasiye bene wabo basigaye mu gihugu.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 75 z’abanye-Congo ziganjemo izihamaze imyaka isaga 25.

Igihe cyanditse ko abigaragambya bafite ibyapa byamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri RDC.

Ni nayo magambo abigaragambya bari gusubiramo, basaba ko benewabo bari kwicwa Leta irebera, bahabwa ubutabera.