Impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda ziri mu nkambi ya Kigeme, zakoze imyigaragambyo mu mahoro, zisaba Leta Iharanira Demokarasi ya Congo n’amahanga, kubafasha gusubira mu gihugu cyabo ndetse RDC igahagarika ubwicanyi bwibasiye bene wabo basigaye mu gihugu.
U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 75 z’abanye-Congo ziganjemo izihamaze imyaka isaga 25.
Igihe cyanditse ko abigaragambya bafite ibyapa byamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri RDC.
Ni nayo magambo abigaragambya bari gusubiramo, basaba ko benewabo bari kwicwa Leta irebera, bahabwa ubutabera.