COVID-19 yatweretse ubushobozi twifitemo-Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, asanga ko Afurika ikeneye ishoramari mu bikorwaremezo by’ubuzima kugira ngo yubake urwego rw’ubuzima ruhamye.


Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutangiza inama nyafurika ya kabiri yiga ku buzima rusange bw’abatuye umugabane w’Afurika, yitabiriwe n’ibihugu bisaga 55 bya Afurika.


Iyi nama ihuriwemo n’abanyapolitiki, abahanga n’abashakashatsi mu buzima, abashoramari n’abandi bose bari gushakira ibisubizo ibibazo byugarije ubuzima bw’abatuye umugabane wa Afurika.


Ibi byatewe ahanini n’uburyo Afurika yatereranywe n’amahanga, mu gihe cya COVID-19, haba mu kubona ibikoresho by’ubwirinzi n’inkingo za COVID-19.


Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko umugabane wa Afurika ukeneye kubaka urwego rw’ubuzima ruhamye, kandi ko bishoboka.

Yifashishije urugero rw’u Rwanda, yavuze ko habura ishoramari mu bikorwaremezo bishyigikira inzego z’ubuzima, naho ibindi Afurika ibifite, ahamagarira abashoramari n’abashakashatsi gushoramo imari.


Yagize ati “Urugero mu Rwanda ubwo Isi yari iri mu bihe bya Covid-19, icyorezo cyaduhishuriye amahirwe tutari tuzi ko twifitemo. Cyatweretse ko nk’ibikoresho byifashishwaga mu kukirinda, byashobokaga ko bikorerwa mu Rwanda iyo haza kuba harabayeho kubaka inganda zibikora.”


Dr.Tedros Adhanom Ghebreyesus, umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, agaragaza ko kubaka urwego rw’ubuzima bigomba guhera ku kubaka ubuvuzi bw’ibanze bw’ibihugu bya Afurika.


Yagize ati “Ubwo umugabane wacu uri kuva mu bihe bya COVID-19, ni ingenzi ko ibihugu byacu byita ku nzego z’ubuvuzi ariko cyane cyane ubuvuzi bw’ibanze. Iryo niryo shoramari ritekanye muri Afurika.”


Umuyobozi w’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara Africa CDC, Dr. Ahmed Ogwell, avuga ko mu bikorwa byose na za guverinoma na leta z’ibihugu bitandukanye, urubyiruko rugomba kuba mu bafata ibyemezo kuko rwagaragaje ubushobozi buhagije bwo gufasha kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye, ikaba ari nayo mpamvu ubu hashyizweho itsinda ngishwanama ry’urubyiruko muri Africa CDC.


Ati “Iri tsinda rizajya rijya inama n’umuyobozi wa Africa CDC, ku buryo bwiza bwo kubyaza umusaruro imbaraga n’ubushobozi bwabo, kugira nabo bagire uruhare mu kurwanya indwara ku mugabane wabo. Turizera ko abenshi bazaguma kuri uyu mugabane.”


Kugeza ubu 99% y’inkingo zikoreshwa muri Afurika zituruka hanze y’uyu mugabane.

Muri iyi nama hazigirwamo uburyo bwo kongerera ubushobozi abashakashatsi b’abanyafurika, kugira ngo uyu mugabane wihaze mu bumenyi n’ibikoresho hadategerejwe ubufasha bw’amahanga.


CYUBAHIRO GASABIRA Gad