Hari abatega imodoka rusange zitwara abantu mu mujyi wa Kigali, basaba ko ubucucike mu modoka nini zitwara abantu mu buryo bwa rusange, bwagabanwa, kubera ko basanga ari yo ntandaro y’ubujura buhakorerwa.
Kuba abatega imodoka nini zijya zikanava mu byerekezo bitandukanye by’umujyi wa Kigali, bazigendamo babyigana nta bwinyangaburiro, ni yo mpamvu nyamukuru bagaragaza nka nyirabayazana w’ubujura bw’ibyabo.
Aba ni abo byabayeho n’abazi ko ubwo bujura muri izo modoka zizwi nka shirumuteto koko bubaho.
Umwe ati “Muri ino minsi biherutse kumbaho, banyiba telephone, nkajya nyihamagara imara iminsi 2 iri gucamo ariko ntibayitabe ahubwo bakayikupa. Bikunze kubaho aho hantu baba begeranye biba byamuhaye (umujura) yo kukwegera, ukagira ngo ni ibisanzwe kuko muri benshi ariko ni uburyo aboneramo kugira ngo agukore mu mufuka. Si telefone gusa n’ibindi barabikwiba utazi uburyo byagiyemo. ”
Undi ati “Abo bantu biba bagenda bareba ahantu hari abantu benshi. Hari n’uwinjiramo abonye umubyigano akongera gasohoka, hari aho nabibonye bitagombeye kuba ari na shirumuteto. Kumwe umuntu aba ari nko ku murongo abantu ari benshi, noneho agafatirana abantu babyigana bari kwinjira. Izi modoka nini zo ziba ari akarusho, kubera ko uburyo bwo kwiba buraborohera, uburyo abantu baba bacucitse bahagaze biha uburyo umujura kuba yakwiba. Ababishinzwe yaba RURA cyangwa se abafite gutwara ibintu n’abantu mu nshingano babajyana mu byerekezo bitandukanye, bagabanya umubare w’abo batwara ntibabe benshi cyane.”
Mugenzi we ati “Bakongera imodoka, abantu bakagenda baringaniye.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ikibazo cy’ubujura bwo mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange itari ikizi, ariko isaba abahura nacyo guhita batanga amakuru kugira ngo iby’ibwe bigaruzwe.
CP John Bosco Kabera, ni umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.
Ati “Nibwo bwa mbere twumvise icyo kibazo, ariko gikwiye kuba cyoroshye gukemuka, kuko urumva hari abatwara bisi , hari izo kompanyi, hari abo bantu binjiramo, bikwiye kuba byoroshye, n’uwibwa, icyo yibwe kikaboneka. ”
Ubusanzwe izi modoka nini zitwara abagenzi mu buryo rusange zigenewe gutwara abantu 70, muri bo 40 bagenda bicaye naho abandi 30 bakagenda bahagaze.
Icyakora hari abasanga iyi mibare itubahirizwa.
Imodoka nini zitwara abantu benshi, zari zatekerejwe nk’igisubizo ku ibura ry’imidoka zitwara abantu mu mujyi wa Kigali.
Mizero Brenda