Bamwe mu baturage batujwe mu Mudugudu wo muri Gatebe ya mbere uherereye mu murenge wa Rwimiyaga, bavuye mu murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko mu gihe cy’umwaka bamaze muri uyu mudugudu, batarabona ibyongombwa by’imitungo yabo.
Imitungo abaturage bavuga irimo amazu n’ubutaka baguraniwe n’ubuyobozi bw’Akarere, nyuma yuko bari bamaze kubimura mu byabo kubera ko bari batuye mu manegeka.
Muri iki gihe kingana n’umwaka, bavuga ko batarahabwa ibyangombwa bya burundu by’iyi mitungo yabo.
Ati “Dufite imbogamizi yo kubura ibyangombwa. Baraje batwara ibyangombwa byacu, baraza baradupimira baduha ubutaka, baduha n’inzu, turatombora tujya mu nzu. Hari umugabo wari uhagarariye komisiyo y’amatora ariko bucyeye aratubwira ngo rero mwihangane mube mugumye muri izi nzu n’ubutaka bwanyu murabubonye mube muhinga, turagiye tuzagaruka tubahe ibyangombwa. Bagenda ubwo ngira ngo bagarutse rimwe.”
Undi ati “Ubutaka barabuduhaye ariko kugeza ubu nta cyizere mfite ko ari ubwange, kuko nta cyangombwa mfite. Baraje bayadushyiramo, kugeza ubu uwashaka wese yaza akayinkuramo kuko nta kigaragaza ko ari iyanjye. Aho twari dutuye twari dufite ibyangombwa by’ubutaka, bagiye kuhatuvana ibyangombwa barabitwaye, batubwira ko bazaduha ibindi, kugeza ubu ntabyo baraduha.”
Aba baturage baravuga ko kugeza ubu nta burenganzira bafite ku mitungo yabo kuko nta byangombwa bafite.
Barasaba leta kwihutisha kubaha ibyangombwa, kuko bari kudindira mu iterambere.
Umwe ati “Imbogamizi rero tugira nk’umuntu iyo mwadikanyije ahinga uko abishaka, akakurengera. Nibyo duhoramo ntabwo umuntu aba azi uko ubutaka bwe bungana.”
Undi ati “Uwakubaza ati zana icyangombwa cy’iyi nzu yawe wagikura he? Cyangwa ufite ubutaka udafite icyangombwa ukaba ugize ikibazo ku isambu yawe, wagikura he? Turasaba ibyangombwa by’ubutaka bigaragare n’by’inzu bize.”
Mugenzi we ati “Hari benshi bari bafite imikoranire na Banki, akaba yjyayo agata udufaranga akirwanaho, kugeza ubu ntabona uko ajyayo kuko icyangombwa ntacyo afite. Nicyo kibazo dufite mwatubariza.”
Umuyobozi bw’Umurenge wa Rwimiyaga, buravuga ko butigeze bwima ibyangombwa aba baturage, kuko nta numwe uruzuza ibisabwa kugira ngo ahabwe ibyangombwa by’imitungo ye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bwan Bagabo John, arabasaba kuzana ibisabwa kugira ngo bahabwe ibyangombwa bya burundu by’imitungo yabo.
Ati “Kugeza ubu nta muturage turabona wujuje ibisabwa … twabasabye kujya ku irembo umuntu agasaba icyangombwa akeneye akaza tukakimuha, akuzuza dosiye akagenda agakorerwa icyangombwa. Kugeza uyu munsi rero nta muturage numwe turabona wasabye ngo asubizwe inyuma.”
Kugeza ubu abaturage basaga 100, batujwe muri uyu mudugudu wa Gatebe ya mbere n’ubuyobozi bwabo bw’umurenge, ntibavuga rumwe kuri iki kibazo .
Abaturage bavuga ko babwiwe ko ibyangombwa bari bafite ku mitungo yabo byafatiriwe n’ubuyobozi, bakaba ntaho bahera bashaka ibindi.
Ntambara Garleon