Gasabo: Abagabo basabwe kujya batinyuka bakavuga ihohoterwa bakorewe n’abagore babo

Bamwe mu nshuti z’umuryango mu Karere ka Gasabo, bagaragaje nubwo  ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagabo  ridakunze kuvugwa cyane, ariko muri iki gihe ngo  rirahangayikishije.

Babivuga bahereye ku ngero z’’ibibazo bakira  by’abagabo bahohoterwe n’abagore babo.

Mukamwiza Vestine inshuti y’umuryango mu Murenge wa Kinyinya ati “Nkurukije nk’ikibazo nakiriye cy’umugabo wahohotewe n’umugore wabyukaga ajya mu kabari, muri za nzoga z’inkorano akirirwayo, umugabo yagira ngo agiye kumukurayo umugore ati genda wite ku bana bawe nanjye nahawe ijambo.”

Ntamwiza Jean Claude inshuti y’Umuryango mu Murenge wa Nduba ati “Ibibazo  mazee kubona ntabwo ari byinshi cyane ariko usanga bishingiye ku mitungo.”

Umuryango CERULAR uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko, umaze iminsi uzenguruka mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo, harebwa uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze nubwo imibare igaragaza ko abagore Aaribo benshi bakorerwa ihohoterwa, ngo n’abagabo barahohoterwa ndetse bakwiye kwigishwa kujya bitabaza inzego bireba mu gihe bahohotewe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango CERULAR, John Mudakikwa, arabisobanura.

Ati “Hafi 98% abahohoterwa  ni Abagore, 2% ni Abagabo turabyemera ko ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abagabo ziracyari nkeya zigaragazwa, ibyo rero twemeje ko n’umugabo wahohotewe agomba gutanga amakuru ntihumvikane ko amategeko arengera abagore gusa.”

Umwali Pauline ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo ko umuntu uwari wese ukorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yaba umugore cyangwa umugabo,  akwiye gutinyuka akarivuga   inzego bireba zikamurenganura.

Ati “Hari ibihano ku muntu uwari wese ukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, twagerageje kubwira abaturage ahantu bashobora gutanga amakuru ku nzego zibegereye z’ubuyobozi.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango muri 2019, bwagaragaje  amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Daniel Hakizimana