Ibigo by’ubwishingizi n’abishingirwa baritana ba mwana ku cyuho kiri kwishyurwa ibyangiritse

Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, ASSAR, riravuga ko kuba hari dosiye z’abafite ubwishingizi zitinda kwishyurwa, biterwa n’abafabuguzi bahitamo kugana inkiko aho gushyira imbere ubwumvikane.

Ni mu gihe hari abiganjemo abatwara ibinyabiziga, bakomeje kunenga ibigo bitanga ubwishingizi ko bitinda kwishyura ibyangiritse.

Hashize amezi 6, Uwihanganye Samuel, utwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali, akoze impanuka moto ye yahise ayikoresha ariko arijujutira kuba amaze igice cy’umwaka wose, asiragira inyuma y’ikigo cy’ubwishingizi akorana nacyo ngo kimwishyure, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ati “Moto yanjye yakoze impanuka, nkoresha ibihumbi 150, n’inyemezabuguzi ndayifite. Nagiye ku bwishingizi barambwira ngo bazansubiza,hashize amezi 6,  kugeza n’ubu ntibaranyishyura muri Radiant.”

Birasa n’aho atari umwihariko wa Uwihanganye Samuel, ukurikije icyo abandi batwara ibinyabiziga bavuga ku bigo by’ubwishingizi bakorana nabyo, iyo ubabajije ibirebana no kwishyura ibyangirijwe.

Umwe ati “Nubwo uba ufite ubwishingizi kugira ngo bakwishyure bitwara igihe kirekire. Niyo babashyije kwishyura ibintu byangiritse urategereza.”

Undi “Njye ntibirambaho ariko byabaye kuri bagenzi banjye, Ugasanga mugenzi wanjye aririrwa yiruka ku bwishingizi atazi iyo agana. ”

Icyakora Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano, yari yagaragaje impungenge ku gutinda kwishyura ku bigo by’ubwishingizi, kuko biri mu bibazo bagejejweho na rubanda ku bwinshi, Madamu  Murangwa Ndangiza Hadidja, ni perezidente w’iyo Komisiyo.

Ati “Ariko noneho twemera ko abakabaye bagaragara ko dosiye zabo  zikwiri ye kuba zujuje ibisabwa, bo kuki bitinda kugir ango bishyurwe?  Iki nacyo kirahari baracyitubwiye, byadufasha kugira ngo twumve ese  birapfira he? Cyangwa se byakemurwa gute?”

Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda, ntiryemera ko ari ryo nyirabayazana wo gutinda kwishyura abakiriya, ahubwo ko abahitamo kugana inkiko aho kumvikana aribo bashobora gushakirwaho izingiro ry’ikibazo.

Bwana Marc Rugenera, ahagarariye iryo shyirahamwe, akaba anafite Ikigo cy’Ubwishingizi ayobora.

Ati “Iyo bigiye mu nkiko rimwe na rimwe bishobora gutinda,nako ni kenshi. Ariko kujya mu nkiko nabwo ntabwo ari ukubera ubushake bw’abishingizi, bya bindi byo kuvuga ngo kubarira ku bihumbi Bitatu, ibyo twarangije kubyakira ko utaruburana se ngo urutsinde! Hari abavuga ngo njye ninjya mu rukiko nzabona menshi kurushaho.”

Hari abasanga uku kumva ko ibigo by’ubwishingizi bitinda kwishyura abagize ibyago, biri no mu byo bamwe babona nk’impamvu yo kuba kwitabira ubwishingizi mu Rwanda bikiri hasi, dore ko kugeza byari biri  kuri 1.7% muri rusange.

Tito DUSABIREMA