U Rwanda ruri kwiga uburyo MAJ yavanwa ku Karere igashyirwa ku Murenge

Guverinoma y’u Rwanda, iri kwiga uko  ibiro bitanga ubufasha mu by’amategeko bizwi nka MAJ,  byava ku Karere bikagezwa  mu mirenge,mu rwego rwo  korohereza  abaturage bakenera serivise z’ubufasha mubyamateko.

Maison d’Accès à la Justice, MAJ mu mpine, ni ibiro bikoreramo abanyamategeko batatu (3)  bigatanga ubufasha mu by’amategeko, byashyizwe muri buri Karere kose k’igihugu kugira ngo bijye  bigira inama abaturage, mub ijyanye n’amategeko  no kunganira abatishoboye mu nkiko.  Icyakora rubarizwa ku Karere gusa.

Sosiyete Sivile igaragaza  ko ari imbogamizi ikomeye  ku baturage bifuza kurugana,  kuko ku Karere ngo usanga ari kure, nkuko John Mudakikwa uyobora umuryango CELURAR ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko abisobanura.

Ati “MAJ aho iri ku Krere ni kure cyane, abaturage ntibashobora kuba bayigeraho, kandi MAJ ni urwego rwa leta rwatecyerejwe mu gutanga igisubizo  kugira ngo abaturage cyane cyane bo hasi bashobore kuba babona ubufasha mu by’amategeko. Ubwo rero byaba byiza ko uru rwego rwakongererwa ubushobozi  rukagera hahandi umuturage ari ku murenge, noneho abaturage bakarwegera cyangwa narwo rukabegera mu buryo bwihuse.”

Hari abaturage bagaragaza ko kuba MAJ ibarizwa ku Karere gusa, bituma hari aba bafite ibibazo biba bikeneye ubutabera batarugana kubwo kugira imbogamizi ko iri kure.

Umwe ati “Harimo imbogamizi kubera ko abaturage badashoboye gutega, bategesha amafaranga menshi kandi batishoboye ntaho bayakura. Icyo dusaba ni uko urwo rwego rwakwegera abaturage.”

 Undi ati “Kuba bitari hafi y’abaturage bituma abaturage baharenganira babandi b’abakene. Rero nk’umukene hari ubwo abura itike imugeza ku Karere. Urumva rero iyo abuze itike arabyihorera.”

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko ubu yatangiye kwiga uko MAJ yagezwa ku murenge.

Nabahire Anastase, umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko abagize Guverinoma nabo basabye ko MAJ yagezwa ku Murenge.

Ati “Twasabwe na Guveinoma y’u Rwanda  ko twiga uburyo igera ku murenge…Ubu ntabwo nagusubiza ku kibazo cy’umunyamakuru ngo MAJ izaza mu murenge ngo nkubwire ngo ejo cyangwa mu cyumweru gitaha, Oya! Ubushake burahari , turacyegeranya ibikenewe byose kugira ngo buhoro buhoro abaturage bagerweho na MAJ ku  murenge. Ariko ikifuzo dufite nka guverinoma y’u Rwanda ni uko abagongana n’amategeko baba bacye.”

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, igaragaza ko bitarenze umwaka  2024 MAJ izava ku rwego rw’Akarere igashyirwa ku rwego rw’umurenge, kugira ngo ubutabera burushaho kugera kuri bose kandi ku kiguzi gihendutse.

Daniel Hakizimana