Hagaragajwe ko amafaranga ibihugu bya Afurika bitanga yo kurwanya isuri mu bice by’imisozi adahagije

Umuryango urengera ibidukikije, ARCOS Network, uvuga ko mu bushakashatsi wakoze, wasanze ibihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo, bikoresha ingego y’imari nke mu kwirinda isuri mu bice by’imisozi kandi bigakoresha menshi mu gusana ibyangijwe nayo bityo ko hakenewe kuyongera.

Sam Kanyamibwa ayobora ARCOS Network yabisobanuye agira ati “Ubundi urebye mu bihugu byose ibidukikije uko byabaye n’ukuntu byangiritse, amafaranga ashorwa mu bidukikije ntabwo ahagije hirya no hino. Amafaranga kugira ngo ashyigikire abaturage bakora hasi bakorana mu bidukikije no mu mirima ntabwo ahagije.”

Ibi kandi binashimangirwa na bamwe mu batuye n’abakorera ibikorwa by’iterambere ahantu h’imisozi. Hakizamungu sylivestre uyobora koperative y’abahinzi b’urutoki muri Kirehe na Izere Esperance wo mu karere ka Burera bahamya ko nubwo haribyo leta yabafashije nabo bakagira ibyo bagiramo uruhare, hakiri urugendo runini yaba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’imyumvire.

Hakizamungu yagize ati “Abanyamuryango turababwira bagakora, n’abaturage bagakora ariko usanga abantu bose batabyumva kimwe. Bamwe babikora gacye gacye bityo rero isuri ntiyahita icika burundu.”

Izere nawe ati “Urebye aho tugeze ni ku ntera yo hejuru gusa nanone ubufasha burakenewe cyane.”

Ku ruhande rwa minisiteri y’ibidukikije, umuyobozi mukuru ushinzwe  ubutaka amazi n’amashyamba Kwitonda Phillipe avuga ko bigoye kongera amafaranga yo kurwanya isuri, ariko leta yashyizeho gahunda aho abaturage bagomba kugira uruhare mu kurwanya isuri nk’igisubizo kirambye.

Ati “Hari aho leta yashoraga amafaranga cyangwa abafatanyabikorwa, waca ayo materasi bwacya ugasanga atagihari, imvura yaguye imirwanyasuri ijyamo ibitaka ariko abaturage ntibabashe kongera kuyisana. Ugasanga rero leta irahora ishyiramo amafaranga, nio haturutse igitekerezo cyo kugira ngo umuturage abe nyirabyo ajye ku isonga ryo kurwanya isuri uko abungabunga umurimo we abe ari nako awurwanyamo isuri.”

Raporo y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda ya 2021 igaragaza ko igihugu gihomba ubutaka bungana na hectare 745,000 bukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi rukanahomba amafaranga asaga miliyari 800 z’amafaranga y’u Rwanda kubera isuri yibasira ibice bitandukanye by’u Rwanda.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad