Leta yasabwe gutanga inkunga yo kwihangira imirimo ku barangiza Amashuri makuru na za Kaminuza

Bamwe barangije kwiga Amashuri Makuru na za Kaminuza batarabona imirimo, barasaba Leta kujya bafashwa bagahabwa inkunga yo kwihangira imirimo.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, ibinyujije muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Igira Ku Murimo, ifasha abahugurwa kubona ubumenyi buhagije bubafasha kwihangira imirimo

Bamwe mu rubyiruko rwarangije kaminuza rwaganiriye n’itangazamakuru rya Flash rutarabona imirimo rurasaba Leta kujya bafashwa bagahabwa inkunga bakihangira imirimo mu rwego rwo kwiteza imbere.

Umwe yagize ati “Icyo twasaba leta ni uko yadutera inkunga. Nibyo turahugurwa ariko dukomoka mu miryango itandukanye, ari nako itandukanye mu bushobozi.”

Umuryango mpuzamahanga wita ku bana SOS Children’s Villages Rwanda, ugaragaza ko hakiri icyuho mu bumenyi bukenewe ku isoko, ari yo mpamvu bahugura urubyiruko batanga ubumenyi butandukanye, mu  rwego rwo kurufasha kwihangira imirim.o    

Kwizera Jean Bosco umuyobozi wa SOS Children’s Villages Rwanda ati “Ibyuho bihari byo ni byinshi. Icya mbere kuba dufite urubyiruko rusaga 22.8% batagira imirimo icyo ni icyuho cya mbere. Icya Kabiri tukaba dufite ubushakashatsi bwinshi bujya busohoka bw’ibigo bivuga ko ubumenyi bukenewe ku isoko mu by’ukuri bwo bakeneye kugira ngo bakoreshe muri ibyo bigo nabwo usanga budahuye nubwo urubyiruko ruza rufite.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mwambari Faustin, avuga ko batangije gahunda yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Yagize ati “Ugereranije u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bitanga amahirwe ku rubyiruko mu kwinjira ku isoko ry’umurimo, kuko rwashyizeho ikigo gishinzwe gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo byiza, ariko rudafite ubushobozi kwihangira umurimo. Hari porogaramu zitandukanye mu gihugu zaba iziri muri BDF zifasha urubyiruko, umuntu wese ufite ibitekerezo byiza, ariko udafite igishoro. Iyo ibitekerezo bye yabijyanye muri Banki bakabyemera leta iba yiteguye kumufasha kubona ingwate ituma abona igishoro.”

Leta y’U Rwanda yiyemeje guhanga imirimo irenga miliyoni na Magana atanu, bitarenze mu mwaka wa 2024

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, igaragaza ko buri mwaka ihanga imirimo ibihumbi 214, ikanangurira urubyiruko kwitabira guhanga imirimo.

AGAHOZO Amiella