Abayobozi baturutse mu Burundi bageze mu Rwanda, mu bikorwa byo gushishikariza Abarundi bahungiye mu Rwanda guhunguka ku bushake.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, nibwo iri tsinda riyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, ryageze ku Mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi.
Igihe cyanditse ko ku ruhande rw’u Rwanda iri tsinda ryakiriwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi na Guverineri w’Intara w’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, uw’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.
Guverineri Gasana Emmanuel yahaye ikaze iri tsinda ababwiye ko bisanga mu Rwanda, abanamenyesha gahunda y’ibikorwa barahakorera birimo guhura n’inzego za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse n’ifite impunzi mu nshingano.
Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Mbere, aba bayobozi baturutse i Burundi barahura n’abahagarariye impunzi z’Abarundi zibarizwa mu Mujyi wa Kigali n’ibindi bice mu gihe ku wa Kabiri aribwo bazajya i Mahama mu Nkambi.
Ni ku nshuro ya mbere kuva mu 2015, habayeho ubukangurambaga bwo gushishikariza Abarundi gutaha iwabo bikozwe n’ubuyobozi bw’Igihugu.
Imibare itangazwa na Minema igaragaza ko impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama no mu bindi bice bagera kuri 50329.
Mu 2020 nibwo Abarundi bari barahungiye mu Rwanda batangiye guhunguka ku bushake aho kugeza ubu imibare igaragaza ko abamaze guhunguka ari 30315.