Kandidatire ya Moïse Katumbi ku mwanya wa perezida ikomeje guteza ibibazo muri RDC

Nyuma yo gutangaza ko azaba kandida perezida mu matora yo mu Ukuboza 2023, Moïse Katumbi, yabaye ikiganiro mu mpande zose za Repubulika DR Congo kuva abitangaje mu kiganiro na France 24 na RFI ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022.  

Katumbi avuga ko ishyaka rye kuva none kuwa mbere tariki 19 Ukuboza ritangira igikorwa cyo kumwemeza nk’umukandida waryo.

Uyu ni umugabo uvuga rikijyana muri Congo kandi uri mu batunze kurusha abandi muri iki gihugu, nyuma yo kuba guverineri w’intara ya Katanga igihe kinini, kuba nyiri ikipe izwi cyane ya Tout Puissant Mazembe, no guhura n’ingorane ubushize ubwo yashakaga kwiyamamariza gutegeka iki gihugu. 

Mu gutangaza ko aziyamamaza, Katumbi yatandukanye na Félix Tshisekedi bari bahuriye mu mpuzamashyaka Union Sacrée, abasesenguzi bavuga ko nta kabuza Tshisekedi atakaje umuntu ukomeye ariko by’umwihariko uhise ahinduka umucyeba we. 

Mbere y’uko atorwa mu 2019, aho yari ahanganye cyane na Joseph Kabila, Tshisekedi yumvikanye avuga ko Katumbi ari inshuti ye kandi ko ari umugabo uhamye, udafite amabi ndetse ko basangiye intego yo kubohora Congo. 

Ariko atangaza ko aziyamamaza, Katumbi yavuze ko yatanze inamaze mu mpuzamashyaka yabo ariko ibintu bikomeza kuzamba, ati “Ngomba kurokora abanyagihugu bari mu kaga.” 

Ariko kandi mu buryo busa n’ubwo gusesereza Tshisekedi kubera amarangamutima yigeze kugaragaza, yongeraho ati “Nzaba perezida utarira, nzaba perezida ubona ibisubizo ku gihugu cye.” 

Abanyecongo benshi ku mbuga nkoranyambaga bagarutse kubyo Katumbi yatangaje ndetse n’aho yabitangarije. Abamushyigikiye n’abamunenga hafi kungana.  

Baudouin Mayo wigeze kuba minisitiri w’ingengo y’imari wa Congo yagarutse ku bwenegihugu bwa Katumbi bwakomeje kuba izingiro ry’impaka no mu myaka ishize. 

DR Congo ni igihugu kitemera ubwenegihugu bwinshi, uba umunyecongo cyangwa se ugahitamo kuba umunyamahanga iyo ufashe ubundi bwenegihugu. 

Muri video yatangaje, Mayo yagize ati “Rimwe ni umuzambia, ubundi ni umuyahudi, ubundi ni umutaliyani… Moïse Katumbi yatakaje ubwenegihugu bwa Congo”.

Uyu yongeraho ko “Umwanya wa Perezida wa Repubulika ugenewe abanyecongo gusa.”