RIB n’Ubushinjacyaha baranengwa kutamenyesha ukekwaho icyaha ko afite uburenganzira bwo kunganirwa

Abagize Sosiyete Sivile baratunga agatoki ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, kutubahiriza uburenganzira bwo kunganirwa mu mategeko kubantu bafashwe bacyekwaho ibyaha. Ni Ikibazo Abanyamategeko bavuga ko cyagira ingaruka ku iperereza.

Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 46 rivuga ko umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha, amenyesha ukekwaho icyaha ko afite uburenganzira bwo kunganirwa no kuvugana n’umwunganira mu muhezo, iryo menyesha rishyirwa mu nyandikomvugo.

Nubwo bimeze gutya ariko abagize Sosiyete Sivile, bagaragaza ko mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha atari kenshi  bamenyesha ukekwaho icyaha ko afite uburenganzira bwo kunganirwa.

 JOHN Mudakikwa, Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango CERULAR ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko arabisobanura.

Ati “ Ikigaragara rero ni uko kugeza ubu ibyo bintu ntabwo bikorwa kubera y’uko  iyo uganiriye n’abagenzacyaha n’abashinjacya, bakugaragariza ko baba bafite iminsi micye yo kuba baregeye dosiye urukiko, kandi kugira ngo  bazakurikirane uwo muntu niba afite ibyangombwa ko atishoboye bandikire urugaga rw’abavoka, babone igisubizo muri ya minsi icumi baba bafite ,iminsi  itanu kubugenzacyaha n’indi itanu ku bushinjacyaha iba yarangiye.”

Yakomeje agira ati “Ariko twarimo tuvuga ngo hatekerezwa ubundi buryo bwashyirwaho, hagashyirwaho abavoka bashobora kuba biteguye gutanga ubufasha muby’amategeko, noneho bikihutisha uburyo umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha ashobora guhita ahamagara umwavoka kugira ngo aze yunganire wa muturage.”

Bamwe mu baturage hari uko bumva ucyekwaho icyaha, yagakwiye kwitwara imbere y’umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha.

Umwe ati “Ubundi yakababaye yiburanira cyangwa akemera icyaha mugihe yumva ko yagikoze.”

Undi nawe ati “Muri RIB ntacyo umunyamategeko yagufasha, ahubwo ubaye uzi ko wakoze icyaha wagahise ucyemera.”

Abanyamategeko bo bagaragaza ko iyo ucyewaho icyaha atunganiwe kandi nta n’ubumenyi afite ku mategeko, bishobora kugira ingaruka ku iperereza.

 Me Salim Steven Gatari Arabisobanura

Ati “Icya mbere umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha ni umuntu ufite ubumenyi mu mategeko n’uburyo ayahuza n’imvugo z’umuntu, rero iyo umuntu abajijwe atunganiwe urumva haba harimo ikinyuranyo. Hari ikinyuranyo hagati y’ubaza n’ubazwa batari ku rwego rumwe rw’imyumvire imwe, mu rwego rw’amategeko.”

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mugihe umuntu yafashwe acyekwaho ariwe ukwiye gufata iya imbere akabwira ubugenzacyaha   cyangwa  ubushinjcayaha, ko adashoboye kwiburanira kandi ngo akirinda kuzana amananiza akamera icyaha mu gihe yumva koko yagikoze.

Nabahire Anastaze, ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera.

Ati Nta muntu ukurikiranyweho icyaha kandi abizi neza ko yagikoze tugira inama yo kutaburana urwa ndanze, kuko iyo uburanye u rwandanze uba wiruka inyuma y’ingaruka kandi nyinshi icyo ni icya mbere. Icya kabiri ukibonana n’umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha ugomba guhita ubereka ko utari umunyamategeko, udashoboye kwiburanira”

Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, riteganya ko iyo ucyekwaho icyaha adashoboye gushaka umwunganira mu mategeko, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha abimenyesha umukuru w’Urugaga rw’Abavoka, kugira ngo amumugenere.

Ugenewe umwavoka mu buryo buvugwa muri iki gika, ntashobora kumwanga atabigaragarije impamvu zikomeye.

Iyo ukekwaho icyaha ari umwana, agomba kuba ari kumwe n’umwunganira.

Mu bushinjacyaha, umwavoka afite uburenganzira bwo kumenya ibikubiye muri dosiye.

Daniel Hakizamana