Ubwongereza: Urukiko rwemeje gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Urukiko Rukuru rwo mu Bwongereza, rwemeje ko gahunda y’icyo gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda yakurikije amategeko, ku buryo amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi ashobora gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Muri Mata 2022 nibwo u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano agamije kohereza abimukira batujuje ibyangombwa bagafashwa kubibona ku bujuje ibisabwa, abandi bagasubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima i Kigali.

Ni gahunda ireba abantu bose binjiye mu Bwongereza mu buryo binyuranyije n’amategeko, guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

Ni icyemezo Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ishaka kugerageza ikareba niba gitanga umusaruro, kuko bizatuma bamwe mu bashaka kujyayo ku mpamvu zidafatika bacika intege, bikagabanya ikiguzi Leta itanga buri mwaka mu kwita ku bimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amasezerano amaze gusinywa yamaganwe n’imiryango itandukanye yita ku burenganzira bw’abimukira na bamwe mu banyapolitiki bo mu Bwongereza.

Hahise hitabazwa urukiko, ndetse abagombaga koherezwa mu Rwanda bakurwa mu ndege yendaga guhaguruka.

Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko Ubwo umucamaza Clive Lewis yemezaga ko aya masezerano yakurikije amategeko kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “guverinoma yagiranye ubwumvikane na Guverinoma y’u Rwanda bugamije ko ubusabe bw’ubuhungiro bw’abantu bimuriwe mu Rwanda ari ho bwasuzumirwa neza.”

Yakomeje ati “Muri ubwo byuryo, kwimurira mu Rwanda abasaba ubuhunzi bijyanye n’amasezerano mpuzamahaga arengera impunzi n’izindi nshigano za guverinoma zitegaywa n’amategeko, harimo n’ishingano zitegaywa n’Itegeko ry’Uburengazira bwa muntu ryo mu 1998.”

Icyakora, yavuze ko Minisitiri ufite abimukira mu nshigano akwiye kugenda asuzuma ikibazo cya buri wese n’umwihariko wacyo.

U Bwongereza ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bimaze igihe bihanganye n’ubwiyongere bukabije bw’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanini bakinjirira ku nzira y’amazi itandukanya u Bwongereza n’u Bufaransa izwi nka English Channel.

Imibare iheruka igaragaza ko nibura abantu 40 000 bamaze kunyura muri iyo nzira y’amazi itemewe mu 2022, umubare uruta kure abimukira 28,526 bahinjiriye mu mwaka ushize.

Nibura buri mwaka u Bwongereza bwishyura miliyoni 5.5 z’amapawundi yo kwita kuri abo bantu bimutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho baba bacumbikiwe muri za hoteli mu gihe ubusabe bwabo bukiri kwigwaho.

Mu masezerao yo kohereza aba bimukira mu Rwanda, biteganywa ko u Bwongereza buzatanga ibyo bazakenera bageze muri iki gihugu.