Bugesera-Ngomba: Abaturage barasaba ko ikiraro cyahuzaga imirenge yo muri utu turere cyasanwa

Abatuye mu Mirenge ya Gashora mu karere ka Bugesera n’iya Rukumberi na Sake yo Muri Ngoma, mu Ntara y’iburasirazuba, baravuga ko  babangamiwe no kuba ikiraro gihuza utwo duce cyarangiritse,   bikaba byarakomye mu nkokora ubuhahirane.

Iki cyiraro cya Kanyonyomba gisanzwe gihuza imirenge y’uturere twa  Ngoma na Bugesera  dusanzwe duhahirana. Cyatangiye gucika mu mwaka 2019, ubwo hagwaga imvura nyinshi, cyongera gucika inshuro 2 muri uyu mwaka wa 2022.

Abaturage basanzwe bagikoresha, bavuga ko gucikwa kwacyo byatangiye kubagiraho ingaruka, dore ko umusaruro mwinshi w’ibikomoka ku buhinzi wavaga mu Karere ka NGoma ujyanwa mu karere ka Bugesera ahavugwa ibura ry’ibiribwa.

 Ati “Dufite impungenge z’aya mazi kuko ntabwo tubon auko tugenda ngo tugere hakurya. Ubundi twagendaga n’igare tukagera hakurya tutavunitse.”

Undi ati “Ni ukuvuga ngo iyo imitwaro igeze aha, kugira ngo uzayambutse  ni amafaranga. Kuva hano kugera hakurya ni amafaranga, kugaruka ni amafaranga, ugasanga n’ibyari kuzantabyo tubonye Biramutse bishobotse bakongera n’ubwato kuko abagenzi ni benshi cyane.”

Mugenzi we ati “Iyo tuje guhaha baduca amafaranga, kiwambuka ni 300 Frw, umuzigo bakaduca 700 Frw. Nk’umuntu iyo aje guhaha nta nyungu tubona  kuko amafaranga baduca ni menshi cyereka wenda batugabanyirije ku mafaranga yo kugenda no kugaruka.”

Barasaba ko icyo kiraro cyakorwa mu maguru mashya, kugira ngo ubuhahirane bwongere bugaruke ku turere twombi.

Umwe ati “NPD ikora uyu muhanda yaraduhemukiye, igihe cyo kugira ngo bakore ikiraro byibura abaturage babone aho banyura bigiriye mu bindi.”

Undi ati “Twasabaga ubuyobozi ko bwadufasha bukadukorera ikiraro, nibura tukonger atugasubira mu muringo neza, tukabona iterambere nk’uko bikwiye.”

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ba Bugesera  buri gutekereza ku kw’iyubakwa ry’iki kiraro mu buryo burambye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yadusibije mubutumwa bugufi avuga ko ikiraro kiri hafi gusanwa.

Ati “Mwiriwe! Ndi mu nama ariko icyo kibazo turi gukorana na RTDA& NPD Cotraco nka Kompanyi ikora umuhanda. Icyo bategereje ni uko amazi agabanuka bakongera  bakagisana.”

Iki kiraro ntabwo ari ubwa mbere gitwawe  n’ibiza dore abaturage bavuga ko ari inshuro ya gatatu, ari naho bahera basaba ubuyobozi ko cyakorwa mu buryo burambye.

Kompanyi ya NPD niyo iheruka kugitunganya, ikaba yari yaratinzemo  umuhanda,  ariko babona ko utari ukozwe mu buryo burambye.

Ali Gilbert Dunia