U Rwanda rwacyeje umusanzu wa EU mu bikorwa bya RDF byo kugarura amahoro i Cabo Delgado

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda irashimira Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ku nkunga yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, uwo muryango wemereye u Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu biganiro byahuje Madamu Belen CALVO UYARRA uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda na Perezida w’Inteko ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Madamu Mukabalisa Donatile,  kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, ubwo yamwakiraga mu ngoro y’inteko ishinga Amategeko.

N’ubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washimirwa byinshi uteramo inkunga u Rwanda, nta gushidikanya ko guhura k’uwuhagarariye mushya mu Rwanda, Madamu Belen CALVO UYARRA, n’umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatile, gushimira uwo muryango  ku nkunga wemeje ya miliyoni €20 (miliyari zisaga 20 Frw) yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda, bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru ya Mozambique byari kuza ku mwanya w’imbere.

Ati “Turabashimira inkunga bateye abasirikare bacu n’abapolisi, bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique, birazwi ko bagize uruhare rugaragara mu kugarura amahoro muri kiriy agihugucya Mozambique. Ubwo rero kubona barabashije gutera u Rwanda inkunga muri ibyo bikorwa ni ibintu twamushimiye kandi twishimira.”

Madamu Belen CALVO UYARRA uhagarariye ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda yavuze ko umuryango ahagarariye wanyuzwe n’ubushake buhuriweho bwo kugarura amahoro mu majyaruguru ya Mozamique.

Ati “U Rwanda rwagize uruhare rufatika mu majyaruguru ya Mozambique i Cabo Deligado, hari umugambi uhuriweho, n’imirwano ihuriweho yo kurwanya iterabwoba mpuzamahanga, ryagaragaye mu majyaruguru ya Mozambique. U Rwanda rufatanije na SAMIMU bari kubigiramo uruhare, ni muri urwo rwego dushimira Mozambique, tugashimira n’u Rwanda muri urwo rwego.”

Iyi nkunga izatangwa binyuze mu Kigega cyashyiriweho gutera inkunga ibikorwa bigamije amahoro, EPF, cyashyizwemo mu 2021.

Mu bindi abayobozi ku mpande zombi baganiriye harimo gufasha u Rwanda kugera ku bukungu buciriritse no gufasha u Rwanda kubaka isoko rigezweho ry’imboga n’imbuto i Kigali.

Tito DUSABIREMA