Abadepite ntibumva ukuntu amazi yirirwa ameneka kandi hari abaturage batayafite

Hari bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, baragaragaza impungenge z’uburyo Minisiteri y’Ibikorwaremezo, idashyiraho ingamba zihamye mu micungire y’amazi yirirwa ameneka hirya no hino, kandi hari abaturage bamara igihe badafite ayo gukoresha.

Ikibazo cy’amatiyo atoboka amazi akameneka mugihe kitari gito, cyagiye gikunda kuvugwaho hirya no hino mu gihugu, ariko cyane mu mujyi wa Kigali.

Ni ikibazo kandi giherutse kongera kuzamurwa na bamwe mu badepite, bibaza impamvu kidashakirwa umuti urambye, hagashakwa uko amazi acungwa neza mu buryo bw’ikoranabuhanga, kugira ngo amazi atameneka igihe kirekire.

Umwe yagize ati “Mwatubwiye imicungire y’amazi ariko ntimwigeze mutubwira ikoranabuhanga, muri ibi by’imicungire y’amazi nagira ngo batubwire ese hari uburyo ikoranabuhanga cyane ko ariryo riyoboye muri iyi minsi, ku bijyanye n’amazi, twagira ngo twumve riradufasha iki ho mukuyacunga?”

Undi yungamo ati “Nabonye hari ahantu henshi amazi akunze kumeneka ariko ugasanga nta buryo buhari bwo kumenyesha ababishinzwe cyangwa se ngo nabo babimenye amazi atiriwe ameneka, ikoranabuhanga ryadufasha? Mutubwire icyo mubitekerezaho.”

Hari bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali ,bavuga ko amazi ameneka aba intandaro yo kubura ayo bakoresha, bagasaba inzego kubyitaho.

Ati “Iyo amazi yamanetse aho dutuye, twe dukunze kubura amazi, kuko iyo itiyo yatobotse bahita bayafunga. Rero babyitaho bakajya bamenya ko yatobotse bakahatunganya, bagahita bayafungura abantu batabuze amazi igihe kinini.”

Undi ati “Erega ni ibihombo kuko amazi asanzwe ari macye, kuko harahantu abantu bashobora kumara ukwezi barabuze amazi. Rero niba n’ahari yimenekera ni ikibazo gikwiye kwitabwaho.”

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ifite amazi mu nshingano, ivuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu micungire y’amazi biri mu nyigo, kandi vubaha bizatangira gukoreshwa.

Dr Ernest Nsabimana ayobora iyi minisiteri ati “Hari inganba zafashwe kuri iki kibazo, nk’uko byagarutsweho mu gukemura iki kibazo, ni ugukoresha ikoranabuhanga. Turashaka gukoresha imashini kuburyo zizajya zitwereka ngo uyu muyoboro uri aha naha ufite ikibazo iki n’iki, kuko tugiye kuri ibyo bibazo by’amazi ameneka koko hari aho bifata igihe, ku buryo kumenya aho iyo tiyo yaturikiye nacyo ari ikibazo gikomeye.”

Yakomeje agira ati “Haribyo rero turimo kuganira n’abayapani bateye imbere muri uru rwego, rwo kugenznura amazi aho yaba yamenekeye hose, kugira ngo dushobore kugira izo mashini zizakemura ikibazo kuburyo burambye.”

N’ubwo igihugu kiri ku ijanisha rya 85% ku baturage bagerwaho n’amazi, ariko abadepite bagiye bagaruka ku micungire mibi ishobora gutuma iri janisha ritageraho.

Usibye kuba hari ibinyabiziga bica ahatabye amatiyo akangirika, amazi akameneka, havugwa n’amatiyo ashaje atakijyanye n’igihe ,bikaba intandaro yo kumeneka kw’amazi,bigatuma abaturage bahatuye bamara igihe nta mazi bafite.

Yvette Umutesi