Abaka gatanya bakurikiye imitungo akabo kashobotse

Bamwe mu baturage bagaragaje kunyurwa n’ingingo y’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango,  iteganya ko mugihe abashyingiranwe bashaka ubutane ariko hakabaho gushinjanya ko umwe yari akurikiye imitungo y’undi, umucamanza azajya asuzuma niba bagomba kugabana imitungo muburyo bungana.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ivuga ko abantu mungeri zinyuranye, bayigaragarije ko ikibazo cy’abakora amasezerano y’ugushyingiranwa, umwe akurikiye imitungo y’undi gihangayikishije, kandi ko biri mubiri kumunga umuryango Nyarwanda.

Batamuriza Mireille Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF arabisobnura.

 Ati “Abanyarwanda benshi ndetse n’abakoresha iri tegek, bagaragaje ko hari abantu binjira mu isezerano ryo gushyingirwa, ariko batazanywe no kubaka ahubwo baje babaze. Biramutse bimeze bityo nk’uko bigenda bigaragara, usanga bimunga wa muryango,n’ubundi ntaho ugera kubera ko wa wundi winjiye n’ubundi ntabwo azubaka kuko aje, aje kureba imitungo.”

Kimwe mu bigaragaza ko abashyingiranwe, umwe muribo yakurikiye imitungo ngo ni uko bamara kugera mu rugo hadateye kabiri, ukurikiye imitungo agahita agana inkiko gusaba gatanya kugira ngo bagabane imitungo, umwe 50% n’undi 50%.

Kuri ubu umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango uri  kuganirwaho n’inzego bireba, harimo ingingo ivuga ko mugihe abashakanye bashaka gatanya ariko umwe agashinja undi kuba yaraje mu masezerano yo gushyingirwa akurikiye imitungo, umucamanza yahawe ububasha  bwo kujya asuzuma niba muri abo bashaka ubutane, bagomba kugabana imitungo mu buryo bungana.

Bamwe mu baturage bavuga ko  iri tegeko ritowe ryaba riziye igihe.

umwe ati “Ntabwo byakabaye mirongo itanu kuri mirongo itanu, bajye barebera kucyo umuntu yashoye.”

Undi ati “Hajye hagenderwa kucyo umuntu yinjiza.”

Itangazamakuru rya Flash ryabajije umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, uko umucamanza azabasha kumenya niba umwe mu bashaka gatanya yaragiye mu masezerano yo gushyingiranwa akurikiye imitungo, asubiza agira ati “Warubajije niba wa wundi w’umucamanza mu bushishozi bwe, uko azabikora? Ntabwo ndi umucamanza ariko nawe ni umunyamwuga  azajya ashingira ku bimenyetso yabonye yanahawe. Ashobora kugena koko ukundi kugabana  kutari mirongo itanu ku ijana.”

Umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango, uteganya uko kunga abashaka gatanya bizajya bikorwa n’umuryango nibyanga, urukiko rutange ubutane.

Daniel Hakizimana