Bamwe mu babanaga batarasezeranye mu mategeko, bamaze igihe gito basezeranye batuye mu Karere ka Gasabo, bavuga ko kubana udasezeranye mu mategeko bituma ubaho wumva udatekanye.
Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ndetse n’ubuharike, gikunze kugaragara mu miryango itandukanye, ahanini usanga giterwa n’ababana batarasezeranye mu mategeko
Bamwe mu bamaze igihe gito basezeranye, batuye mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo, baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bavuga ko kubana udasezeranye bituma wumva ejo urugo uzaruvamo.
Umwe yagize ati “Inshuro nyinshi umuntu aravuga ngo ntitwasezeranye, genda ntacyo mpfana nawe, abana bakarenganira, ugasanga niyo hari imitungo bafitanye, abana babuze uburenganzira bwabo.”
Mugenzi we yagize ati “Nk’urugero njya kwaka icyiciro cy’ubudehe byari byabanje kwanga kuybera ko ntasezeranye.”
Undi “Iyo utarasezerana imbere y’amategeko nta gaciro uba ufite kuko ntaho biba byanditse ko wasezeranye.”
Ku ruhande rwa bamwe mu baturage, bavuga ko kubana nta sezerano mu mategeko, nta bwisanzure buba buri mu rugo.
Yagize ati “Hari igihe ushaka imitungo ukayishaka uri umwe, nk’umugabo yapfa ukabona iwanyu baraje ibintu byose, yaba ari umugore washatse cyangwa abana ugasanga babakuye mu mitungo yabo kuko baba bazi neza ko mutasezeranye.”
Mugenzi we Yagize ati “Ingaruka zizanwa nuko abantu babana batarasezeranye n’amakimbirane mu miryango ugasanga yaba umugabo cyangwa umugore baritwara uko biboneye kuko baba bazi ko nta mategeko ahari abagenga.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Madame Umwali Pauline, avuga ko iyo imiryango ibanye idasezeranye, bigira ingaruka ku bana babyara, bityo ko bazakomeza kwigisha imiryango ibyiza byo gusezerana mu mategeko.
Yagize ati “Iyi miryango ibana idasezeranye akenshi usanga ibana nta ntego ifite, aho usanga bahora mu makimbirane. Hari n’igihe baba bahuriye mu bintu bitari byiza bakishyingira, ngira ngo n’umucamanza mbere yo gutanga gatanya abanza kunga abamugeze imbere, akareba niba hari impamvu ikomeye koko ituma basenya umuryango. Kuko iyo basenye umuryango babana barakomereka, bagira ibikomere byo ku mutima.”
Ikibazo cy’imiryango ibana idasezeranye, kigarukwaho nka kimwe mu bikomeje gutera amakimbirane mu miryango, ashobora no kugeza ku bwicanyi.
Raporo y’irangamimerere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko Akarere ka Gasabo ariko kaje ku isonga mu gushyingira imiryango myinshi mu mwaka wa 2020, ahashyingiwe imiryango 2746, Akarere ka Kirehe niko kashyingiye imiryango mike igera kuri 465.
AGAHOZO Amiella