Hari abaturage mu Karere ka Nyagatare, basaba leta gukurikirana ikibazo cy’udusimba bita inda, dukomeje kwibasira ibihingwa birimo imboga, inyanya, ibiti by’inturusu iby’imbuto.
Imyaka isaga ibiri irirenze, abaturage bo mu karere ka Nyagatare, bafite ibiti by’inturusu n’iby’imbuto byibasiwe n’udusimba bita Inda.
Aba baturage baravuga ko utu dusimba tukimara kugera muri ibi biti, twabyangije bikomeye kugeza naho kuri ubu imbuto zisa n’izacitse muri ibi bice.
Umwe ati “Utwo tw’umweru tutubona ku mababi y’inturusu no ku yandi mababi y’ibihingwa nk’imyembe, ibi biti byose bitanga imbuto abantu barya. Twangiza igiti ntigikure bityo umusaruro ukabura, bigatera ubukene ku muturage.”
Undi ati “Ikibazo cy’inda cyiza mu biti cyane cyane ku biti by’imbuto cyangwa ku mboga, cyangwa ku bihingwa by’inyanya, hakazaho ubusimba bugatuma igihingwa kidindira, umusaruro ukagabanuka. ”
Mugenzi wabo ati “hari ubusimba buza bukajya mu myembe, bukajya mu nturusu bugatondagira ndetse bugasigaho ibintu bimeze nk’amariragege ku buryo usanga ibiti byatangiye kwangirika.”
Aba baturage barasaba Leta gukurikirana iki kibazo, kuko babona ko nta gikozwe ibintu bizarushaho kuba bibi, mu gihe birimo kubagiraho ingaruka.
Umwe ati “Mu minsi micye inda ifata igiti , ugasanga cyumye amababi yashizeho, urumva izo ni impungenge ko izo nda zizatumaraho ishyamba.”
Mugenzi we ati “Turasaba ubufasha habaye hari imiti yaboneka, wenda bakatwoherereza igaterwamo tukareba ko ubwo busimba bwapfa.”
Undi ati “Twakabye tubona nk’imiti yagabanya ubukana bw’ubwo busimba. ”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, buravuga ko iki kibazo kizwi muri leta ndetse ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, cyagiye gupimisha iyo ndwara mu bihugu byo hanze, ariko kugeza n’ubu ntacyo barabona.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’amashyamba muri aka Karere,Bwana Mbonigaba Jean, avuga ko bagitegereje ibizava muri ubu bushakashatsi.
Ati “Kirazwi, kimaze igihe, kimaze imyaka, ariko inzego zibishinzwe zakigiyemo bafata iby’ingenzi bohereza mu mahanga kugira ngo harebwe ni iki mu by’ukuri cyabiteye cyangwa byagenda bite? Amakuru mperuka ni uko bari batarabona igisubizo kugira ngo bamenye icyo bakora. Hariho ingamba zifatwa, kuko turazwi dukunda kuba twakamejeje mu gihe cy’izuba ariko mu gihe cy’imvura turagenda ugasanga ibiti bigaruye ubuzima.”
Kugeza ubu iyo ugendagenda mu mirenge irimo Gatunda, Kiyombe na Karama, nka hamwe hagaragara ibiti byinshi by’inturusu muri aka karere ka Nyagagare, usanga iibice bimwe na bimwe byaragiye byibasirwa n’utu dusimba.
Iki kibazo mu biti by’inturusu, giheruka kumvikana cyane mu bitangazamakuru mu myaka isaga irindwi ishize, none kugeza n’ubu kiracyakomereye abaturage.
Ntambara Garleon