Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
USA ntizatererana Ukraine mu rugamba ihanganyemo n’uburusiya- Perezida Biden - FLASH RADIO&TV

USA ntizatererana Ukraine mu rugamba ihanganyemo n’uburusiya- Perezida Biden

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yizeje mugenzi  we wa Ukraine Volodymyr Zelensky, ko Amerika itazabatererana mu ntambara iki gihugu gihanganyemo n’uburusiya.

Ibi Perezida Biden yabitangaje ubwo Perezida Zelensky yasuraga ibiro bya White House mu ruziduko rwe rwa mbere ari kugirira mu mahanga kuva Uburusiya bwashoza intambara muri Ukraine.

Perezida Biden yashimangiye ko Ukraine igiye guhabwa indi nkunga irenga miliyari 2$, ndetse nyuma iki gihugu kikazongera guhabwa indi nkunga ingana na miliyari 45$

 Mu kiganiro ba Perezida bmbi bagiranye n’itangazamakuru, Perezida Biden yavuze ko Perezida w’uburusiya Vladmir Putin nta bushake afite bwo guhagarika intambara yise iy’ubugome igihugu cye cyashoje muri Ukraine.

Perezida Zelensky wa Ukraine yashimiye byimazeyo Amerika ku kudahwema guha igihugu cye ubufasha mu rugamba ihanganyemo n’uburusiya.

 Kugeza ubu Leta zunze ubumwe za amerika imaze guha Ukraine inkunga ingana na miliyari 50$ mu ngeri zinyuranye zirimo mu mibereho, imari n’umutekano.