Bugesera: Ibyo dushora ntibihwanye n’ibyo duhabwa n’abatunganya umusaruro- Abahinzi b’umuceri

Hari abahinga umuceri mu Gishanga cya Gashora, mu Karere ka Bugesera binubira igiciro bahabwa n’inganda zitunganya umusaruro wabo.

Aba Bahinzi baraganirira umunyamakuru wa Flash ko  inganda zitunganya umuceri muri iki kibaya, zibagurira ku mafaranga y’u Rwanda  400 ndetse na 450  ku kilo cy’umuceri udatonoye, aribyo bo babona nko guhendwa bakurikije ibyo baba bashoye.

Umwe ati “Abahinzi b’umuceri turavunika cyane,  kandi mu kuvunika bajya  gushyiraho ibiciro bakaduha igiciro gito. Reba nk’ubu aho ibintu bigeze  kubona ubugari bugura 700 frw , ibigori bikagura 600frw-700frw ariko umuceri ngo bazaduhera 400frw, ibyo ibintu urumva umuhinzi w’umuceri afite akahe gaciro koko kandi muzi ukuntu utuvuna? Kandi ibindi bihingwa byarazamutse. Ni ikibazo kidukomereye cyane cyane abahinzi b’umuceri.”

 Undi ati “Ugasanga ibishoro umuhinzi yashoye ntabwo ari kubibona.  Ku bw’ibyo bamwe imirimo bagiye bayita kubera guhomba. Ugahinga uvunitse, ugowe,ugurishije itungo ryawe, nk’ubu nka njye namanukanye ikimasa ariko cyarahiye. ”

Yakomeje agira ati “Ejo batubwiye ko MINICOM yahsyizeho igiciro cy’amafaranga 450  ku muceri wa kigori undi uringaniye bakawugura 448 Frw, umuremure uzagura amafaranag 4054. Tukavuga ngo ese koko ayo mafaranga ntabwo akwiranye n’ibishoro kandi ibintu byose byarahenze. Wenda bakaduhaye nka 600 Frw.”

Mugenzi wabo ati “Natwe bakaturebyeho kuko hari abareka kuwuhinga rwose. Dusigaye dushyiramo ibishoro byinshi ntibigaruke.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, ntibwemera ko abahinzi b’umuceri muri Gashora bahendwa.

Dr Bucagu Charles, umuyobozi wungirije w’ikigo RAB, avuga ko igiciro cy’umusaruro w’umuceri ku muhinzi, cyashyizweho nyuma yo kuganira n’inzego zose bireba.

 Ati “450 Frw si ayo ngayo ntibyazamutse? Umwaka ushize byari 320 Frw, RAB yasuye amakoperative baricara babara igishoro, babara urwunguko, bumvikana kiriya giciro. Ni inama yabaye irimo abantu bose. Kiriya giciro, ni  icyo bashyiraho umuturage atazajya hasi.”

Aba bahinzi  b’umuceri bibumbiye muri koperative KODUMUGA ,  baravuga ko nubwo bafite icyo kibazo cyo guhendwa, ariko bashima Leta ko yabazaniye uruganda   rwa Mayange Rice, bakaba bizeye ko bazategwa amatwi.

Ali Gilbert Dunia