Nyamasheke: Barasaba ko poste de santé za kongererwa serivise zitanga

Bamwe mu baturage bivuriza ku mavuriro mato azwi nka poste de santé, bavuga hari serivise bajya kwaka ku kigo nderabuzima, bakifuza ko zashyirwa muri poste de santé, mu rwego kubagabanyiriza ingendo.

Hirya no hino mu gihugu hari abaturage bagaragaza ko poste de santébahawe zidakora, ariko aho zikora bazivuga imyato, urugero ni urwa Poste de sante Buvungira, mu mudugutu w’ikitegererezo wa Bushekeri.

Umwe ati “Twivuzaga tugiye ku Kinini cyangwa se i Ruvumbo ariko aho igereye hano, abantu bose bivuriza aha. Byabaye byiza kuba itwegereye.”

 Undi ati “Aha bampa serivise nziza, ibitaro bitari byahagera twari twarapfuye ariko aho byaziye byaradutabaye. Nubwo haba n’ijoro umuntu akarwara ahita aza kwivuza.”

Aha niho bahera basaba ko muri aya mavuriro mato hari serivise adatanga, kandi bazishyizemo byabafasha kudakora ingendo ndende, bajya kwivuriza ku bigo nderabuzima.

Umwe ati “Ubuyobozi bwadufasha kutwongerera ibitaro, wenda nk’abagre bakabibyariramo,bakabipimiramo bakaduha Ambulance (imbangukiragutabara).”

 Undi ati “Hari umudamu uza afite ikibazo cy’inda akabura ahantu yabyarira cyangwa se ahandi hantu yaba yaruhukira bigasaba ko bamwohereza ahandi hantu, byaba byiza batwubakiye ibitaro byagutse.”

 Mugenzi wabo ati “Bayagura ku buryo bishobotse baduha uburyo bwo gukingirira hano kuko nabyo ni ibintu bitugora kubona. Izo serivise bidusaba kujya ku kigonderabuzima.”

Umuyobozi w’iri vuriro rito, Ntagayisha Alex, avuga ko hari imbogamizi bahura nazo, ariko bafite icyizere ko hari icyo leta igiye kubafasha kugira ngo barusheho gutanga serivise nziza.

Ati “Nka serivise yo gukingira ntayo dukora,  hari serivise yo gupima abadamu batwite  na serivise yo kubyaza, izo ni ntabwo tuzemerewe ariko iyo baje turabasobanurira  tunagerageza kujya no mu nteko z’abaturage tukababwira ibyo twemerewe  bitewe n’ubushobozi bwa poste de santé, icyo gihe tubohereza ku kigo nderabuzima.”

Yakomeje agira ati “Hari gahunda nshya igiye gusohoka  y’ama poste de santé  y’uburyo bagiye bayagabanyamo  ikiciro cya mbere n’icya Kabiri. Ikiciro cya Kabiri  ishobora kuzabona ayo mahirwe yo kugira serivise zari zisanzwe , tugize amahirwe natwe dushobora kwibonamo  noneho abaturage tukabibaher ahamwe.”

Hirya no hino mu Rwanda hari amavuriro mato, intego ni uko mu mwaka wa  2024, muri buri Kagari hazaba hari poste de santé.

Sitio Ndoli