Barifuza gusobanurirwa icyo inkari zakwa abagore batwite zimara

Hari abaturage bo mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, bakomeje kwibaza aho inkari zakwa abagore batwite muri ako gace zijyanwa n’icyo zikoreshwa, bagasaba   abayobozi b’inzego z’ubuzima  ku bakura mu rujijo.

Yaba abagore bakwa izo nkari ndetse n’abagabo babo, bahuriza  kukuba  bahangayikishijwe n’uko abagore  basabwa gutanga  inkari zabo, kandi badahawe ibisobanuro bamwe bakaba bakeka ko hari ikindi ziba zigiye gukoreshwa. 

Akaba ariyo mpamvu bifuza  ibisobanuro by’aho izo nkari bakwa zijyanwa. 

 Hari n’abizezwa amafaranga ariko bikarangira batayahawe.

Umwe ati “Baragenda bakareba umugore utwite, bakamupima babona ari muzima za nkari bakazijyana. Baguha amafaranga bakazijyana.”

Undi ati “Baraza bagatwara iz’abadamu batwite. Nt akuntu utagira imougenge nk’umuntu w’umugabo, ubona umugore wawe baza bamutwarira inkari, ejo ashobora kugira n’ikibazo kandi twari tuzi ko nta kibazo yari afite tugahita tuvuga ngo ni za nkari batwaye.”

 Mugenzi wabo ati “Bashyira muri litiro. Litiro ni 6000 Frw.  Ubaha numero ya telefone bakagusanga mu rugo. Baguha ibicupa uzazishyiramo bakaza kubitwara nyuma y’iminsi 3. ”

 Umuyobozi ushinzwe ireme rya serivise muri Minisiteri y’ubuzima, bwana Edward Kamuhangire, yemereye umunyamakuru wa Flash ko bikorwa kandi hatanzwe uburenganzira na Ministeri y’Ubuzima.

Ati “Byabereye mu ishami rirebana n’iby’ubushakashatsi, Minisitiri yabahaye uburenganzira ngo bakore ubushakashatsi, nubwo ari muri Minissante ni irindi shami byakorewemo. Bisanzwe byemewe.”

Ibaruwa  yo kuwa  20 Gashyantare 2022 yashyizweho umukono  n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, Itangazamakuru rya Flash  rifitiye kopi, igaragaza ko ari igikorwa  cyo gukusanya inkari gikorwa na kompanyi Loveway Rwanda Ltd .

 Iyo kompanyi  yahawe uburenganzira bwo gukusanya inkari z’abagore batwite, mu rwego rwo kuzikoraho ubushakashatsi bw’imiti.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ntarama, madamu Demetrie Mukandayishimiye,  yemereye Flash TV/Radio ko  baka izo nkari, ariko ko abazitanga baba babanje gusobanurirwa impamvu yabyo.

  Ati “Ni umushinga ufasha abadamu babuze urubyaro. Bivuze ngo mu nkari ibintu bakuramo bigafasha abandi badamu babuze urubyaro, ariko bakabikura mu nkari z’abadamu batwite. Nta muntu tuzifatira ku gahato barabigisha kandi bazanye ibaruwa isinyeho na Minisiteri y’ubuzima turayifite, nibaza ko nta mubyeyi utabizi.” 

Uku gukusanya inkari z’abagore batwite inda y’ukwezi kumwe n’amezi abiri ,ni igikorwa kiri kuvugwa mu bigo nderabuzima bitandukanye  mu Karere ka Bugesera no hirya no hino mu gihugu, ariko kinubirwa n’abaturage kubera  uburyo gikorwamo.

Ali Gilbert Dunia