Depite Kamanzi Ernest wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, yaraye yeguye ku mirimo.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mussa Fazil Harerimana, yabwiye itangazamakuru rya Leta ko uyu mudepite yeguye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.
Depite Kamanzi abaye uwa 3 weguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe kitageze ku mezi 2, nyuma ya Depite Dr. Mbonimana Gamariel wo mu Ishyaka PL na Habiyaremye Jean Pierre Celestin wo mu mutyango FPR-Inkotanyi bose beguye ku mpamvu z’ubusinzi.