Abarwaye indwara zibasira amagufa baracyakorerwa ubuvugizi bwo kubona serivise zose hakoreshejwe Mutuelle de santé

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko ikomeje gukora ubuvugizi, kugira ngo barwaye indwara zibasira amagufa boroherezwe kwivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de santé.

Sibobugingo Erinest ni umwe mu bagize ibyago byo kurwara indwara z’amagufa, aragaragza ingorane yagize mu kwivuza ubwo burwayi, mbere yo kubona ivuririro ryamuvuye.

Yagize ati “Arongera aransuzuma, noneho asuzuma amaguru yose abona impamvu yatumye ngira ikibazo mu itako, ari uko byatewe n’ibyuma bari baranshyizemo cyera ndi umwana. Ariko nta muganga wigeze ambwira ko bizavamo. Bosco niwe wambwiye ko byari kuvamo mbere byibuze nkaba narabimaranye igihe gito, ariko nabimaranye imyaka 37.”

Yakomeje agira ati “Byarangije akaguru kange karahengama cyane, ivi rirangirika,… Noneho ahita ambwira ko agomba kumbaga itako, akambaga no mu ivi.”

Icyo Sibobugingo na bagenzi be barwaye indwara zibasira amagufa bahuriraho, ni uko ufite ubwo burwayi iyo yitaweho  hakiri kare ashobora kuvurwa agakira nta ngorane.

Umwe yagize ati “Nza no kuvuga byari byarananiye, mbese nabwiraga ijambo rimwe rimwe muganga. Barabyitegereje rero bankorera ibigomba gukorwa, ariko ubu ndi gukira, ndi kumva narakize. Kugenda, mu mbago ndagenda kandi ubundi sinabishoboraga.”

Mugenzi we ati “Naje ndembye ntinyeganyeza, ndyama mu buryo bumwe ngarama, ariko bamaze kumbaga, ubu mbasha kugendera mu mbago, izi ngizi umuntu agenderamo imbere.”

Undi ati “Naje naravunitse itako, cyakora banshyiriramo irindi ariko ubu ndacyarwaye sindashobora kugenda neza. Usibye ko nsigaye nsohoka nkatambagira hano gatoya, ntabwo birakira neza.”

Ibitaro by’Inkuru Nziza nka bimwe mu bizobereye  mu buvuzi bw’amagufa, bigaragaza ko hakiri inzitizi mu kuvura izi ndwara, kuko ibitaro ari bito ugereranije n’ubwinshi bw’ababagana.

Dr Bosco Mpatswenumugabo ayobora ibyo bitaro.

Yagize ati “Icya mbere dusabwa ni ukongera ubushobozi bw’ibitaro kugira ngo bibe bigari, ndetse byongere umubare w’abo biha serivisi. Kuko nk’uko serivisi zihari zikenerwa cyane, bivunga ngo n’abazikenera ni benshi. Twifuza ko ibitaro byaguka, bikaba binini, bikongerwa mu bijyanye n’umwanya ndetse n’ubushobozi bw’ibikoresho nabwo bukiyongera.”

Yunzemo agira ati “Ubwo iyo tuvuga ubushobozi bw’ibikoresho n’umubare w’abaganga muri rusange biriyongera. Ibyo rero twabihaye agaciro twabyumvise kandi turateganya kuguma kubikoraho.”

Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko igerageza gutanga ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’amagufa mu mavuriro kandi ko ari igikorwa izakomeza.

Gusa Dr. Cyprien IRADUKUNDA ushinzwe guteza imbere ibigo by’ubuvuzi  muri minisiteri y’ubuzima, avuga ko ubuvugizi buzakomeza kugira ngo abagize ibyago byo kurwara indwara zibasira amagufa, bahabwe serivisi batari basanzwe babona ku bwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Ibyifuzo hari bimwe bagiye bakoraho, leta y’u Rwanda, aho ubu basigaye bakorana na Mutuelle de santé ikaba ibafasha kwishyura serivisi zimwe na zimwe, ariko ubuvugizi buracyakorwa kugira ngo serivisi zitishyurwa nazo zibe zajyamo uko igihe kizagenda kiza, bitewe n’uko zigenda zikenerwa.”

Ibitaro by’Inkuru Nziza bifite umwihariko wo kwita ku buvuzi bw’amagufa, kuri  ubu byakira abarwayi bafite ubwishingizi bwose harimo na Mutuelle de santé.

Bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 60 bisuzumisha, bakanabaga abari hagati ya bane na batanu ku munsi, bikaba bifite gahunda yo kwagura aho bikorera mu rwego rwo kugeza serivise zabo kuri benshi.

Brenda Mizero