Imodoka itwara abagenzi ya Volcano yavaga i Kigali yakoreye impanuka muri Uganda

Abantu 6 nibo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’impanuka y’imodoka zitwara abagenzi za Kompanyi ya Volacano na Oxygen, yabereye mu muhanda Ntungamo-Kabale, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022.

Polisi ya Uganda yemeje iby’aya makuru ivuga ko muri 6 bapfuye harimo Abanyarwanda bane, abagera kuri 40 barakomereka.

Abaguye muri iyi mpanuka ni: Murara Alphonse Umushoferi wa Volcano, Omido David Umushoferi wa Oxygen, Ishingiro Mustafa Umukozi wa Oxygen, Gakulu Claude umukozi wa Volcano, Hakizimana Etienne umugenzi wari muri Volcano n’umurundikazi utaramenyekana imyirondoro wari muri Oxygen.

Bisi ya Volcano Express yavaga i Kampala yerekeza mu Rwanda mugihe iya Oxygen yavaga i Kabale muri Uganda yerekeza i Kampala.

Daily Monitor yanditse ko Polisi, yavuze abakomerekeye muri iyi mpanuka bajyanwe mu bitaro by’akarere ka Kabale, mu gihe abandi bajyanwe mu bitaro bitandukanye byo mu turere twa Rukiga na Ntungamo, kugira ngo bitabweho.