Kayonza: Hari imiryango yakuye abana mu ishuri kubera imyemerere y’idini

Hari abaturage bo mu Murenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza, batumva ukuntu hari ababyeyi bakuye abana mu ishuri bitwaje imyemerere y’idini, kandi bo barize bazi n’akamaro kabyo kuko bibafasha gusoma Bibiliya.

Ni mu Kagari ka Rusera hagaragara imiryango bivugwa ko ifite imyimerere y’idini ritazwi,  kugeza ubu ngo babujije abana babo kwiga.

Twasuye imiryango ibiri ivugwamo iki kibazo, umwe twatungukiyemo wo mu mudugudu wa Rusera umugore yemera kuduha amakuru, umugabo we ahita asohokana uburakari bigaragara ko yari kugirira nabi umunyamakuru, avuga ko yamuvogereye urugo adashaka ko umugore we yavugana n’itangazamakuru nubwo we yabishakaga.

Twimukiye mu wundi muryango maze umugabo yemera ko yakuye abana mu ishuri kubera imyemerere ye, aduhamiriza ko aba bana afite barimo uw’imyaka itatu azabiyigishiriza aho bimunaniye akazitabaza abandi bantu bize, ariko bakabigishiriza mu rugo.

Yagize ati “Ni ukuvuga ko ubu iki gihugu gifite abantu bakeya bicaye badafite n’akazi, kandi bafite n’amashuri bize. Ushobora no kuba wambwira uti vayo unyigishirize umwana akamwigisha?”

Bamwe mu baturanyi b’iyi miryango yakuye abana mu ishuri ku bushake bitewe n’imyemerere, bo mu murenge wa Kabarondo, bavuga  ko batumva ukuntu aba bantu babujije abana kwiga kandi bo barize.

 Ibi bigashimangirwa n’uko bakoresha bibiliya kandi bakayisoma.

Umwe ati “Barize kandi na Bibiliya barayifashisha.”

Mugenzi we ati “Njye ndi kumva ari bwa bujiji abantu bagezemo. Bakurikiye mbese ibintu by’aho Isi igeze, bumva ko nyine bagomba kuvana abana mu mashuri. Ariko njye nabonye ari ubujiji bagiyemo, kandi bo barageze mu mashuri bari kugomba kureka abana nabo bakiga.”

Undi ati “Barize ariko n’ibyo ngibyo byo gukura abana mu ishuri muri bibiliya ntaho byanditse, kuko nanjye nsoma bibiliya ariko ntaho byanditse muri bibiliya. Barayisoma, njye mba numva ari imyumvire, ni ubutumwa bupfuye.”

Aba baturage basanga uburenganzira bw’umwana bwarahonyowe, bagasaba inzego bireba kubafasha gusubira ku ishuri.

Yagize ati “Ni uburenganzira bw’umwana nyine. Baba babavukije uburenganzira bwabo.”

Undi ati “Byasaba ko abana barenganurwa, kugira ngo basubire mu Ishuri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza, Bwana Kagabo Jean Paul ku murongo wa telefone yabwiye itangazamakuru rya Flash, ko aba bantu bagoranye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ariko bakaba bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo aba bana basubire mu ishuri.

Yagize ati “Bano batuye iwacu barazwi aho batuye, no ku ngamba za covid bagiye batugora ku buryo batazumvaga neza. Rero ku bijyanye noneho no kuvana abana mu ishuri byo ntabwo twabyemera. Ni uguhohotera abana, ariko nino kwica u Rwanda rw’ejo.”

Amakuru twahawe na bamwe mu baturage begereye iyi miryango, avuga ko biyomoye ku badivantisite b’umunsi wa Karindwi, ubu basengera mu rugo rw’umuntu ariko bakaba badafite idini babogamiyeho.

Claude Kalinda