Mwidagadure ariko mwibuka ko mukwiye gukora ngo mwubake igihugu –Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yibukije abanyarwanda ko muri ibi bihe by’impera z’umwaka, bakwidagadura ariko bibuka ko nyuma yabyo, hari akazi kabategereje ko kubaka igihugu.

 Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, ubwo we na madamu Jeannette Kagame bakiraga abantu bagera ku 3000 baturutse hirya no hino mu gihugu, mu birori ngarukamwaka by’umwaka mushya. Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2022, wabaye mwiza kuko wabayemo ibikorwa byiza byatumye imyaka ibiri y’indi yabanje yabayemo ibihe bya Covid-19, isigara inyuma, igihugu kirongera gitera imbere mu bukungu, ubuzima bw’abaturage burongera buba bwiza kurushaho.

Umukuru w’igihugu yavuze ko yizeye ko umwaka mushya wa 2023, ugiye kuba mwiza kurusha uwa 2022.

Yasabye abaturage gukomeza gukora bashishikaye, bakifashisha uburyo bwose bafite, n’ubwo badafite bakabushaka kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku byifuzwa mu gihe cya vuba na bwangu.