Ngororero: Ibura ry’umuriro ku ikusanyirizo ry’amata ryatumye litiro 1.800 z’amata bazibyarira

Abashumba bagaragaye bari kubyarira litiro zirenga 1.800 z’amata, nyuma y’uko bayagemuye ku ikusanyirizo rya Rweru muri Ndamira, mu Murenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero, rikabura umuriro rirayabasubiza.

Ni litiro z’amata 1800 zari zagemuwe mu gitondo cyo kuwa 29 Ukuboza 2022,  ku ikusanyirizo rya Rweru.

Nyuma yuko iryo kusanyirizo ryakiriye aya mata, akarara ngo bwarakeye ubuyobozi bw’ikusanyirizo buhamagara abazanye ayo mata, kugira ngo bayasubirane bitewe n’ikibazo ry’ibura ry’umuriro.

Umwe mu bari bagemuye amata yagize ati “Uri kumva ko ntacyo twayamaza. Uri kumva niba twayafashe tukayagemura kuri MCC, bakavuga ngo nituyasubirane ntaho twayashyira.”

Undi ati “Ubwo biza kurangira gutyo amata araramo, ubwo bukeye ari mu gitondo nibwo babwiye abashumba ngo byarangiye umuriro wanze, ngo nibaze bafate amata yabo.”

Nyuma abashumba basubijwe amata bari bagemuye kuri iri kusanyirizo, ikibazo bari basigaranye cyari aho bayashyira,kugira ngo babone ibyansi baraza kongera gukamiramo.

Ngo nibwo batangiriye abahisi n’abagenzi babaha amata, gusa ngo ntibyakunze ko izo litiro 1.800 zibona abazinywa, ariyo mpamvu bamwe bahise bayabyarira.

Umwe ati “Noneho tuyaha abaturage, asagutse bamwe bagiye bayabyarira.”

Undi ati “Kuyabyarira ho byari ngombwa, kuko nta kindi twari kuyamaza. Nonese twari kuyamaza iki? Twarayabyariye bamwe kugira ngo tubone aho dukamira.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikusanyirizo rya Rweru, Irakarama Jean Pierre ushinzwe ubuziranenge bw’amata kuri iri kusanyirizo, ari nawe wakiriye aya mata babyariye, yabwiye ibitangazamakuru bya Flash, ko bayabasubije kubera ko yari yapfuye bitewe n’ibura ry’umuriro.

Ati “Habayeho ikibazo cy’uko umuriro wabuze. Noneho uwo munsi wo byabaye ngombwa ko banabikora biranga, biba ngombwa ko amata aborozi bayasubirana kubera ko yari yagize ikibazo, yangiritse kubera ko nta muriro wari uhari.”

Impamvu nyamukuru ituma umuriro w’amashanyarazi ukunda kubura muri iri kusanyirizo, ahanini biterwa n’ibisiga bigwa ku nsinga z’amashanyarazi bityo umuriro ugahita ubura, nk’uko twabitangarijwe n’umutekinisiye w’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Ngororero.

Icyakora umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko bari gukorana bya hafi n’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG), kugira ngo ikibazo cy’umuriro gikemuke.

Ati “Icyo turi bubafashe ni ugukorana neza na REG, noneho ikindi nabo umuriro uramutse ubuze bagahita batumenyesha, kugira ngo duhite dukorana na REG vuba.  Noneho izo mashini bagahita bazitunganya kugira ngo babone umuriro ku gihe, ibyo bihombo bibe byahagarara […] nta mata yari yangirika.”

Usibye litiro z’amata zigera ku 1.800 zasubijwe abari bazigemuye kuri iri kusanyirizo, bamwe bakabura aho bashyira ayo mata bakayabyarira, ngo hari n’izindi litiro 4.00 zakamwe ku mugoroba Zabuze aho zishyirwa, hakiyongeraho na litiro za mu gitondo na nimugoroba zo ku munsi wakurikiyeho zigera ku 2.200 zagemuwe kuri iri kusanyirizo, maze ubuyobozi bw’ikusanyirizo bukanga ayo mata ngo bukeka ko baba baravanzemo ayo babasubije ku munsi wabanje.

Umuhoza Honore