Nyamasheke: Abakirisitu ba ADPR barasabwa gufasha ubuyobozi gucyemura ibibazo byugarije Abanyarwanda

Abakirisitu ba ADPR bo mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, barasabwa gufasha ubuyobozi gucyemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abanyarwanda babakikije.

Muri ibyo bibazo harimo abana bakigaragara mu mihanda, abaturage bakiba mu nzu zimeze nka Nyakatsi, abakirarana n’amatungo ndetse n’imiryango ibanye nabi.

Ni ibibazo basabwe gukemura n’uhagarariye ADPR mu rurembo rwa Gihundwe, Pasiteri Nsabayesu Aimable.

Umwe ati “Kubera umugisha aba baturage bose ku buryo ntawongera kwincwa n’amavunja, ku buryo ntawongera kurarana n’amatungo, ku buryo ntawpngera kwincwa n’inzara, ku buryo hano nta mapfa aharangwa, erega nicyo itorero rivuze, ni ukuzaba ibisubizo gusa, nta munyetorero ukwiye kwincwa n’indwara kuko yabuze amafaranga yo kujya kwa muganga, nta mwanda ukwiye guta ishuri.”

Ibi kandi byashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri,Yvan Munezero.

Ati “Ntabwo dukwiriye kubona muri uyu mudugudu, muri aka kagari, hari abantu bavuga ko barwaye bwaki, ntabwo bikwiye. Ntabwo dukwiye kubona hari abaturage barwaye amavunja, mntabwo dukwiye kubona hari abaturge baba muri nyakatsi. Ntitukishimire kwicara mu rusengero rwiza hari umuturage muturanye utuye ahantu hameze nabi, mwegere umufashe.”

Bamwe mu bakiristo b’iyi paruwasi ya Buhinga, muri Nyarusange bavuga ko bagomba gufasha aba baturiye bubahiriza ibyo basabwe n’ubuyobozi bwabo ndetse n’ubwa reta.

Ibi byose babishingiye ku kuba aba bakiristo bamaze igihe kirekire biyubakira urusengero rwabatwaye asaga miliyoni ijana 115, bityo ko n’ibyo bibazo byugarije imibereho y’ababakikije bitabananira.

Sitio Ndoli