Hari bamwe mu bagore bo mu mujyi wa Kigali binubira umuco w’abagabo babo wo kwihunza inshingano z’urugo bakazibaharira.
Ibyo ngo bituma abakoma kuri iyo miryango imeze ityo bagira imibereho mibin kandi n’abo bagore bakavunwa n’inshingo ziremereye z’urugo.
Uwimpaye Dyna umubyeyi bigaragara ko akiri muto, atuye mu karere ka Gasabo i Kinyinya, avuga ko kuri ubu agorwa n’inshingano ziremereye zo kwita ku mwana wenyine, nyamara afite uwo bashakanye.
Uwimpaye avuga ko umugabo we buri gihe ataha yasinze, yamubaza icyo umwana ari burye akaryumaho.
Ati “Abona amafaranga akayajyana mu nzoga, akanga kumpahira n’umwana nkajya kwihigira ibyo kurya.Ataha yasinze, ataha saa sita z’ijoro.”
Uko bigaragara ntabwo ari uyu mubyeyi ufite iki kibazo wenyine, ukurikije uko bagenzi be babivuga.
Umwe ati “Urabona ko ntwite, uwanteye inda namubwiye ko nshaka imyenda y’umwana ariko yaranyihakanyearigendera.Ubu yahise ashaka undi mugore.”
Undi mugore yagize ati “Umugabo wanjye yanshatse ambwira ko umugore we yashatse , nta mugore agira. Ngeze mu rugo tumaranye imyaka 10 aba azanye undi mugore, amaze kumuzana imibereho, kubana nawe biragora abana bakarya nabi, bakiga nabi,tugahora duserera(duongana).”
Ku ruhande rw’abagabo, hari abemera ko koko hari bagenzi babo bihunza inshingano zo kwita ku rugo, ibyo bagakoresheje barwitaho bakabijyana mu businzi n’izindi ngeso mbi, gusa ngo hari n’abagore n’abo batari shyashya.
Umwe yagize ati “Nk’uko n’abagore nabo atari shyashya. Nabo bata inshingano zabo bakajya mu bindi bidakwiye.”
Mugenzi we ati “Usanga nko mu ngo hari abagabo biotwara uko bitari ngombwa, ugasanga baragenda mu kabari ariko ntibite ku nshingano z’urugo.”
Undi ati “Usanga umugore ari we uri mu makosa, dore ukuntu ari mu makosa, niba wamusize mu rugo ukajya guhaha wenda n’urugero, wahagera ugasanga umugore yasinze mbese ukabona ni ibintu bidashimishije.”
Imwe muimiryango itari iya leta iteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda, yemera ko icyo kibazo gihari kandi gikomeje gufata indi ntera.
Bwana Rutayisire Fidele uyobora umuryango RWAMREC, avuga ko n’ubwo n’abagore nabo bagaragara muri izo ngeso, umubare munini ari uw’abagabo bihunza inshinga z’urugo.
Rutayisireagasanga umuti urambye, ari inyigisho zikwiye guhabwa umugore n’umugabo.
Ati “Ikibazo cy’abagabo bajyana imitungo y’urugo mu kabari, mu ndaya, mu nshoreke cyo gikomeje gutera impungenge kandi gikomeje gufata indi ntera. Umuti nta wundi ni uko umugore n’umugabo bari muri ibyo bibazo bagomba kwigishirizwa hamwe.”
Amategeko mu Rwanda avuga ko umubyeyi cyangwa umwishingizi, wirengagiza kubahiriza imwe mu nshingano ze nta mpamvu yumvikana ku buryo bizahaza ubuzima, umutekano, imibereho y’umwana we cyangwa uwo ashinzwe kurera ukiri muto, ureka umwana cyangwa uwo ashinzwe kurera akishora mu buzererezi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mizero Brenda