Bitarenze umwaka wa 2025 hazaba huzuye imihanda ingana n’ibirometero 210 muri Kigali

Umujyi wa Kigali uravuga ko bitarenze mu mwaka wa 2025, umushinga wawo munini wo kwagura imihanda no guhanga imishya, uzaba warangiye.

Itangazamakuru rya Flash ryasuye ibice bitandukanye bigize umurenge wa Gisozi, uherereye mu Karere ka Gasabo, risanga imyinshi mu mihanda irimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga, imodoka ziragenda zibyigana n’abagenzi ndetse hafi ya yose irimo ibinogo.

Hari bamwe mu bahatuye baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bavuga ko babangamiwe no kuba aka gace nta mihanda bagira, ibikoma mu nkokora ubuhahirane n’indi mirenge kuko usanga imihanda myinshi yarangiritse kandi ari mito.  

Aba basaba ko imihanda yakorwa kuko byabafasha ubuhahirane n’ibindi bice by’umujyi wa Kigali.

Umwe ati “Nk’uyu muhanda wa Gisozi turimo kugenda gutya wakagombye kuba urimo kaburimbo ihura n’iriya yo hakurya, kugira ngo Gisozi itere imbere kuko ni nk’isoko mpuzamahanga.”

Ati “N’abaturage baranabyifuje kugira ngo bashyiremo kaburimbo, hari n’igihe bigeze kuzana imashini bayicishamo , noneho itaka rigashaka gusenyera abantu , imvura yagwa amazi agatembera mu batuye munsi y’umuhanda.”

Iyi mihanda yo ku Gisozi ni rumwe mu ngero z’aho  abanyakigali banyotewe n’ibikorwaremezo nk’ibyo.

 Mu mpera z’umwaka wa 2022, Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye kubaka ibilometero 70 by’imihanda izahuza uduce dutandukanye, mu gukomeza koroshya ingendo no kunoza ubuhahirane.

Iyi mihanda izubakwa muri gahunda umujyi wa Kigali washyizeho, yo kuba nibura mu 2024 uzaba wamaze kubaka ibilometero 215 by’imihanda n’ibiraro hirya no hino.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko bafite umushinga munini wo kubaka imihanda no kuyihanga mu mujyi, aho bitarenze mu mwaka wa 2025 izaba yarangiye.

Ni umushinga wari waradindijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Ku bikorwaremezo mu mujyi, muzi ko dufite umushinga munini turi gukora twawise Kigali infrastructure project duteganya ko uzarangira mu mwaka wa 2025. Ubundi tuwiga twateganyaga  ko ushobora kuzarangira mu mwaka wa 2024 ariko kubera imbogamizi  twagize za Covid-19 habayemo gusubiramo, dushyira mu kuri tugera mu gihe tubona bizakora ariko n’ubundi bizafata imyaka 4.”

Ni umushinga uzarangira huzuye umuhanda ungana n’ibirometero 210 nk’uko umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa abisobanura.

Ati “Nibukiranyije uko uyu mushinga wubatse, ni umushinga ubundi uzafata ibirometero 210 ku mujyi wa Kigali, ari imihanda isanzwe iriho tukayagura kugira ngo tworoshye urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi zihari, ariko noneho indi ikabona kaburimbo nabyo bikoroshya imigenderanire n’aho itari tukayihanga hamwe na hamwe. “

Yakomeje agira ati “Impamvu twatekereje gukora uyu mushinga mu myaka micye, ni ukubera ko n’ubundi iyo dukoze imihanda micye igihe tujya gukorera indi, ya yindi iba yageze cyo kuyisana ugsanga bdutwaye amafaranga yo kuyisana no kuba twahanga indi.

Imwe mu mihanda minini izubakwa yari ihangayikishije, irimo uwa Mulindi-Gasogi-Rusororo-Kabuga, Miduha-Mageragere- Migina na Contrôle Technique.

Nubwo umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gukora imihanda itandukanye,  kugeza ubu ntiharatangazwa ingengo y’imari iteganyirijwe icyo gikorwa, gusa muri Kamena uyu   mwaka wa 2023, imwe muri yo izaba yatangiye kuzura.

AGAHOZO Amiella