Bugesera: Urubyiruko rurinubira ko rudahabwa akazi mu nganda zihubatse

Hari abiganjemo  Urubyiruko  mu mirenge ya Ririma na Gashora, mu Karere ka  Bugesera, binubira  ko badahabwa akazi mu nganda zubatse iwabo, nyamara kagahabwa abaturuka mu zindi ntara baba bazanywe na ba rwiyemezamirimo bakaba bavuga ko biri mu bituma batigobotora ubukene.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turi mu nkengero z’umurwa mukuru Kigali kandi kagaragaza umuvuduko w’iterambere ukurikije ibikorwaremezo biri kubakwamo.

Imishinga minini ikorerwa muri ako Karere yaba iy’abikorera cyangwa iya Leta  igafasha gutera imbere.

Muri iyo harimo  Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera  kiri kubakwa mu murenge wa Rilima.

Mu murenge wa  Gashora ho  hakaba hubatse inganda zitandukanye harimo nka Imana Steel   ndetse no mu mirenge yindi itandukanye twavugamo nka Ntarama

N’ubwo hagaragara ibyo bikorwa by’iterambere, urubyiruko  rwo muri aka Karere, ruravuga ko kubibonamo akazi  bikiri inzozi.

Umwe ati “Usanga urubyiruko rw’inaha tutabasha kubona akazi, bitewe n’abantu wenda nka ba rwiyemezamirimo bashyize  ku ruganda runaka. Ugasanga niba aturuka nka za Gisenyi, agiye kuzana abakozi b’iwabo baziranye.”

Yunzemo agira ati “Niba inganda zije zidusanga, nyuma zatangira tukaburamo akazi, ubwo urumva ubushomeri n’ubundi burakomeza.”

Undi ati “Njye nzi gusudira. Hariya mu kibuga cy’indege, ubu saha izi nshobora kujyayo naka akazi, nshobora kuzenguruka igihe kingana n’ukwezi kose, nta muntu urambwira ngo vayo winjire ukore.”

Mugenzi we ati “Ubundi Gitifu yari yaradusezeranyije ko uyu muhanda ari twe tuzajya tuba aba mbere mu kuwukora, kubera ibikorwa ari iby’iwacu.”

Icyakora abahanga mu birebana no kwihangira imirimo, basanga bikwiye ko ba rwiyemezamirimo n’abatanga imirimo muri rusange, bakwiye kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abatuye aho bakorera by’umwihariko urubyiruko rugahabwa akazi.

 Nyiringango Pascal ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu masomo arebana no kwihangira umurimo.

Ati “Uburyo bwo kugira ngo iki kibazo gikemuke iri hejuru ariko habayemo ubufatanye. Inzira yo gukemura ikibazo cy’ubushomeri irasa naho igenda ifata umurongo, ariko nabwo sinavuga ko kugikemura byoroshye. Bicyeneye ingufu za buri umwe uhereye no ku rubyiruko, kuko ntabwo agomba kwirirwa aho aba ngo yumve ko hari umuntu uzaza kumufasha kumenya ibibazo bye.”

Yakomeje avuga ko “Ibibazo bye niwe ugomba gutangira kubitecyereza, nibwo bukure. Mu kwagura ubuzima bwe agomba kubigiramo uruhare akirwanaho, leta ikamuha umurongo bishingiye kuri politike. Umucuruzi iyo umaze kumubona, ahindura ubuzima bw’aho atuye n’abahatuye, nones eurumva uruganda niba rwageze aho utuye, icya mbere barahindura n’isura yahoo, icya kabiri baratanga akazi.”

Urugaga rw’abikorera PSF, mu Karere ka  Bugesera,  narwo rwemera abatuye muri ako gace by’umwihariko urubyiruko badahabwa imirimo mu bikorwaremezo bibegereye.

 Icyakora Umuyobozi wungirije wa PSF mu Karere ka Bugesera,bwana Richard Nshizirungu,  avuga ko  hari umwanzuro wafatiwe icyo kibazo.

Ati “Ubundi twemeye ko inganda ziza mu Karere ka Bugesera dushyiraho n’icyanya cy’inganda, kugira ngo bigirire akamaro abaturage mbere na mbere akamaro. Ariko impamvu bakunze kujya mu bandi, ni uko urebye urubyiruko rwacu, abenshi ntabwo baramenya ya mirimo y’amaboko . Ibyo twagiye tubifatira ingamba, hari ahantu henshi hatandukanye hari ibigo byo guhugura, Urubyiruko rwa Gashora rero ruradukebuye, tuzabasura.”

Gahunda ya leta ni uko hagati y’umwaka wa 2017 na 2024, hazahangwa imirimo igera kuri miliyoni imwe n’igice, kandi imyinshi ikaba ari iyo urubyiruko rwisangamo.

Ali Gilbert Dunia