Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Dr. Kalinda yagizwe senateri muri sena y’u Rwanda - FLASH RADIO&TV

Dr. Kalinda yagizwe senateri muri sena y’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yagize Dr. François Xavier Kalinda, umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe rivuga ko Dr. Kalinda yahawe izi nshingano, hashingiwe ku itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80.

Yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga, PHD, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yigiye mu gihugu cya Canada, muri Kaminuza ya Ottawa.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Muri 2015, Dr. François Xavier Kalinda yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, asimbuye Depite Céléstin Kabahizi wari weguye.