Urubanza rwa Ruvebana Antoine wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe ibiza n’impunzi, MIDIMAR, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana rwakomereje mu muhezo humvwa abatangabuhamya.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama 2023 nibwo urubanza rwa Ruvebana Antoine rwagombaga kuburanishwa humvwa abatangabuhamya batandukanye bamushinja.
Mu mpuzankano y’abantu bafunzwe mu Rwanda inateye ipasi mu buryo bwa gisirimu, amasogisi y’umukara n’inkweto zifunze zifite amabara abiri arimo umukara n’ikijuju, ni ko Ruvebana yageze ku rukiko.
Aherekejwe n’abacungagereza batatu Ruvebana yinjiye mu cyumba cy’iburanisha ubona ko acyeye ku maso yegera abamwunganira mu mategeko uko ari babiri ngo baganire ku migendekere y’urubanza rw’uyu munsi.
Mu cyumba cy’iburanisha cyo mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherereye i Rusororo, harimo abahagarariye ubushinjacyaha babiri, abunganira Ruvebana mu mategeko babiri n’inteko iburanisha.
Umumucamanza yahise yibutsa abantu ko urubanza rugiye gukomereza mu muhezo asaba ko hasigara gusa ababuranyi.
Yagize ati “Ndagira ngo nibutse abantu bose ko urubanza rugiye gukomereza mu muhezo turasaba ko hasigaramo ababuranyi gusa. Abantu batari ababuranyi murasabwa gusohoka.”
Abacungagereza bari barindiye Ruvebana umutekano nabo basabwe gusohoka bagakomeza gucungira hafi aho ariko batari mu cyumba cy’iburanisha.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 11 Ukuboza 2021 ndetse dosiye ye ijyanwa mu Bushinjacyaha, aho yakiriwe tariki 16 Ukuboza 2021.
Kuva icyo gihe afungiye muri Gereza ya Mageragere mu gihe agitegereje kumenya umwanzuro w’urukiko ku byo akurikiranyweho.
Yatangiye kuburanishwa ku itariki 12 Nzeri 2022 ariko urubanza rwe rugenda rusubikwa inshuro nyinshi ndetse kuva rwatangira rwagiye rushyirwa mu muhezo kubera uburemere bw’ibivugirwamo n’umutekano w’abatangabuhamya.
Ubushinjacyaha busobanura ko yagiye asambanya abakobwa batandukanye ari nayo mpamvu ubuhamya butangwa mu iburanisha ababutanga bahawe ’code’ mu guhisha umwirondoro wa bo.
Amakuru avuga ko abo bakobwa hafi ya bose yabasambanyije hagati ya 2003 na 2006.
Ingingo ya 133 y’itegeko rigenga ibyaha n’ibihano ryo mu 2018 iteganya ko umuntu wese ukoze ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina birimo gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Source: Igihe.com