Bugesera: Abahinzi b’umuceri barataka igihombo baterwa n’igishanga cyangiritse

Abahinzi bibumbiye muri Koperative KODUMUGA ikora ubuhinzi bw’umuceri, mu Gishanga Gashora, mu Karere ka Bugesera, baravuga ko bahangakishweje n’igishanga kidatunganyije gikomeje kubashyira mu gihombo.

Aba bahinzi baravuga ko bafite imbogamizi ku buhinzi bwabo bakora bw’umuceri baterwa  n’igishanga kidatunganyije, kiri mubituma  bahura n’igihombo gikabije. Bakaba basaba ubuvugizi ko bagitunganyirizwa.

Umwe ati “Iki gishanga ntabwo kitunganyije, ku bw’ibyo amazi iyo aje ahita yirukira mu mirima y’abaturage. Nk’ubu hari imiceri myinshi yuzuriweho iteze kubera amazi, n’igishanga gikoze nabi.”

Undi ati “Dufite ikibazo cy’amazi aza akuzura mu mirima tukabura uko duhinga. Nk’ubu iki gihembwe cy’ihinga ntituzahinga bitewe n’uko amazi amaze kuzuramo.”

Mugenzi wabo ati “Nk’abahinzi turahahombera, uganga nta terambere dushobora kugeraho. Nk’ubu iki gihembwe cy’ihinga ntabwo turimo guhamya neza niba iki gishanga tuzahinga ubu amazi yatangiye kuba menshi nanone.”

Umuyobozi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza  imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Dr. Bucagu Charles, yemeye ko icyo kibazo bakizi ariko ngo araha icyizere aba bahinzi ko uyu mwaka batangira kugitunganya.

Ati “Hari umushinga mushya utunganya ibishanga turategereje,ariko hari inyigo zigomba gukorwa. Kubera ko gifite ibibazo bikomeye by’imyuzure kandi hari ibigo by’ubwishingizi biriho, bitifuza  gukomeza kubaha ubwishingizi kidatunganyijwe, ubwo rero birassaba ko  gitunganwa vuba.ibiombo ni byinshi  ku buryo n’ibigo by’ubwingizi bitifuza kubaha ubwingizi. ”

Aba bahinzi bakomeza bagaragaza ko  kubera iki gishanga kidatunganyije  byabagizeho ingaruka mbi kuko umusaruro wagabanutse cyane, n’imirima yahingwaga ikaba itagikoreshwa kubera kwangirika.

Ali Gilbert Dunia