Kigali: Abanyeshuri benshi bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

Abanyeshuri 25 bakomereye mu mpanuka ya bisi itwara abanyeshuri bo ku ishuri ryigenga rya  Path to Success, yabereye I rebero mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2023.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yabwiye itangazamakuru rya Leta ko nta mwana witabye Imana naho abakomeretse ni 15 n’umushoferi.

Yongeyeho ko abakomeretse boherejwe mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Birakekwa ko iyi mpanuka yatewe n’ipine y’ibumoso kwa shoferi yafungutse imodoka iri kumanuka yerekeza muri rond point y’ahazwi nka Kariyeli.