Sosiyete Sivile yasabye isesengura ryimbitse ku mpamvu zituma abana bata amashuri

Abagize Sosiyete Sivile bagaragaje ko gucyemura burundu ikibazo cy’abana bata ishuri, bisaba kwigana ubushishozi impamvu nyir’izina  zatumye barivamo zigashakirwa umuti.

Ikibazo cy’abana batiga kigaragara hirya no hino mugihugu kandi ubukene bw’imiryango bukunze kugaragazwa nk’intandandro nyamakuru y’iki kibazo. Aba bana itangazamakuru ryacu ryasanze mu mureknge wa Kanombera mu karere ka Kicukiro navuga bavuga ko bahagaritse kwiga kubera ubukene bw’imiryango yabo.

Umwe ati “ Ntabwo niga kubera amafaranga y’ishuri ,ntabwo tuyabona neza”

Undi nawe ati “ Narindangije P6 banyohereje kwiga S1 mama abura amafaranga ibihumbi 45 bari basabye.”

Umwe mubabyeyi bafite bana batiga avuga ko yashwanye n’umugabo we bagatandukana bigatuma basiganira kumurihira.

Ati “ Umubyeyi we twaratandukanye hagati turamusiganira kumurihira kuko njye nta bushobozi mfite ndi Umumama w’abana babiri ndazunguza mpamagara se ntamufashe ni ibibazo nyine  ahubwo mudukorere ubuvugizi niba ku Murenge wamurihira .”

Mu cyumweru gishize Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasohoye itangazo risaba abayobozi mu nzego z’ibanze gushakisha abana bose batiga bagasubizwa Mu ishuri. Imiryango nyarwanda  iharanira uburengenzira bwa Muntu isaba ko muri iri genzura hagomba kuajya hasesengurwa impamvu nyirizina yatumya umwana areka ishuri.

EVARISTE Murwanyashyaka ni umuyobozi mumpuzamiryango iharanira uburengenzira bwa muntu CLADHO.

Ati “ Umuti w’iki kibazo nibamara gukorera urutonde rw’Abana bavuye Mu ishuri hakwiye kwigwa impamvu ya buri muntu impamvu yatumye buri mwana ava mu ishuri hari igihe ushobora gusanga ari imibereho ,ari ikibazo cy’ubukene mu miryango ari ikibazo cy’amakimbirane mu miryango rero hamenywe impamvu yatumye buri mwana ava mu ishuri iyo mpamvu niyo igomba kubanza gucyemuka.”

Umwaka ushize Guverinoma yaringanije amafaranga y’ishuri ku bigo bya Leta byose nk’uburyo bwo krohereza ababyeyi . mu bigo by’amashuri byose bya Leta n’ibifatanya na yo ku bw’amasezerano. 

Nta kigo muri ibi cyemerewe kurenza amafaranga y’ishuri 975 ku mwana wiga mu y’incuke n’abanza, mu gihe kuwo mu mashuri yisumbuye  ari 85000 ku gihembwe kuwiga acumbikirwa mugihe uwiga ataha ari19500.

Icyakora abarebera ibintu ahirengeye bakagaragza ko hakwiye isesengura ryimbitse rituma hakomeza kugaraga abana batiga .