Nyamasheke: Basaba ko bakurirwaho umusoro bakwa ku inka imwe inshuro ebyiri

Bamwe mu bacuruzi b’amatungo mu isoko mpuzamipaka rya Rugari, rihereye mu Murenge wa Macuba, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko inka isora rimwe, yarara itaguzwe ejo ikazongera igasora. Bagasaba ko inka yajya isora rimwe gusa.

Ni abacuruzi batandukanye barema isoko rya Rugari, bemeza ko iyo inka ije ku munsi umwe igasora, iyo itaguzwe uwo munsi, igihe yongeye kugaruka yongera gusora.

Umwe yagize ati “Inka hano iyo tuyizanye, ku muntu ugurisha ihereza rigura 1000Frw. Muri ino minsi niho bagiye buriza barishyira ku 1500Frw, ugataha utagurishije,n’ejo wagaruka ukongera ugasora. Tukibaza inka mu gihe ije kugurishwa, ntiguzwe igasubirayo, isora gute? kandi twari tuzi ko iyo itungo ritaguzwe ryongera rigasubirayo ukazongera ukarigarura nta yindi mbongamizi ibayeho. Isora kabiri iyo itaguzwe na gatatu na kane byabaho.”

Undi ati “ Ku bacuruzi baborohereza bakamenya ngo uyu ni umucuruzi. Niba inka ayisubijeyo bakajya bamubabarira.”

Mugenzi wabo nawe ati “Iyo ije ubwa mbere urasora, wakongera kuyigarura nabwo ugasora. Tukaba twasaba ubuvugizi igihe uyigaruye niubura bajya baguha bk’ikimenyetso waza kuyisubizyao bakaza kumenya ko ari ya yindi wazanye, byatuibera byiza imisoro ikaba micye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko icyo kibazo aba baturage bagaragaza atari akizi.

Ati “Icyo ntabwo twari tukizi, ariko ubwo muduhaye amakuru tugiye kubikurikirana, kugira ngo kizacyemuke.”

Ibi byatumye itangazamakuru rya Flash ribaza,perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Jules Cesar Hategekimana, nka rumwe mu rwego ahagarariye rufata imyanzuro mu kugena imisoro, avuga ko bagiye kuganira na komite nyobozi y’Akarere, bakareba icyafasha umuturage kuko nawe yumva ko bidakwiriye.

Yagize ati “Nibwo nyumvise ntabwo nari mbizi, byasaba ko twazabiganiraho na nyobozi tukumva uko bihagaze. Ariko twumva uko byakabaye bigenda bitakabaye bisora inshuro 2 ku buryo umuturage atabihomberamo, kuko twumva ko aramutse aje inshuro 7 wenda agenda asubirayo n’amafaranga yakabaye agurisha rya tungo yose yaba yarashiriye mu misoro.

Yunzemo agira ati “Tukareba wenda n’amategeko uko ameze cyangwa se ibyo akarere kaba kagenderaho, ibyemejwe mbere abantu bakareba niba hari ubugororangingo byakorerwaariko. byose bigakorwa kugira ngo umuturage koko abe atabihomberamo, abe yahabwa serivisi nziza. ”

Abacuruza inka mu isoko mpuzamipaka rya rugari, bavuga ko gusoreshwa kabiri bimaze igihe kitari gito, buri inka iyo ije mu isoko isabwa byibuze 2900 Frw.

Ibi bivuze ko buri kwezi isoko rya Rugari ryinjiza hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Sitio Ndoli