Bugesera: Abatwara abagenzi ku magare barashinja koperative zabo kunyereza umutungo

Abanyamuryango ba Koperative Contravenya n’Urumuri y’abatwara abagenzi ku magare, mu Karere ka Bugesera, mu mirenge ya Ntarama, Nyamata na Gashora, barashinja  ubuyobozi bwabo kunyereza umusanzu wabo batanga.

Abakora akazi ko gutwara ibintu n’abantu bibumbiye muri koperative ya Contravenya ikorera mu murenge wa Ntarama na Nyamata barinubira imikoreshereze y’amafaranga yabo batanga buri kwezi nk’umusanzu.

Iki kibazo bagihuje nabo muri koperative  Urumuri, ikorera mu murenge wa Gashora muri Ramiro.

Mu majwi yabo barumvikana binubira uko bakwa amafaranga ndetse ntibagire uruhare rwo kumenya aho ajyanwa n’uko akoreshwa.

 Umwe yagize ati “Iyo twinjiye dutanga 10000 Frw. Ibyo bihumbi 10 dutanga ntabwo tuzi ngo bigiye kwa nde? Byinjiye mu kihe kigega? Niba ari icya leta cyangwa ari agaciro, ntabwo tubizi.”

 Undi ati “Twajya tunabona nyeemezabwishyu y’amafaranga dutanga, tukamenya ngo aya mafaranga agiye kuri iki. Kuko buriya nubwo utanze amafaranga muri leta natwe turi aba leta. Utanze amafaranga muri leta ukamenya ngo agiye aha, nta kibazo wagira, ariko guhora utanga amafaranga ya buri cyumweru, utazagabana utazi ngo arengeye aha, ni ikibazo gikomeye.”

Mugenzi wabo nawe ati “Niba ari isandukuya leta ajyamo nabyo tukabimenya, tukamenya ngo ni muri leta ari kujyamo.”

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Fred Rurangirwa, yabwiye umunyamakuru wa Flash, ko icyo kibazo bari kugiha umurongo.

Ati “Koperative yarateranye ajyayo kubafasha guha umurongo ibibazo bafite kuko ni koperative yigenga ifite ubuzima gatozi. Twebwe icyo dusabwa ni ukubaha umurongo w’ibitekerezo koperative ikabyubakiraho.”

Icyakora nk’uko byumvikana umwanzuro wavuye mu kiganiro umurenge wa Gashora wagiranye nabo banyonzi ntabwo wabanyuze, bakaba bifuje ko akarere ariko kabafasha gukemura icyo kibazo cyugarije izo koperative.

Ku ruhande rwabo nuri Nyamata na Ntarama, ntitwabashije kubona ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, aganira yavuze ko bakwiye kugana akarere, kagakurikirana icyo kibazo.

Ati “Icyo kibazo ntabwo tukizi ariko umuntu yavuga muri rusange. Koperative ni inzego zashyizweho kugira ngo zifashe abantu kwiteza imbere bibumbiye hamwe, kuko nyakamwe biragoye […] Ni urwego rwiza ubundi. Igikurikiraho ahubwo ni ukumenya ngo koperative irakora neza? Iyo iramutse ikora nabi rero ni ugukurikiranwa.”

Yakomeje agira ati “Ahantu ha mbere bipfira ni uko iyo koperative iba iyobowe n’abantu bitorewe na ba banyamuryango, rero amahitamo nicyo cya mbere. Gutora umuntu utazagufasha udafite ubushobozi, uteri inyangamugayo, wenda kubera muva inda imwe cyangwa mutuye hamwe, cyangwa nawe ushaka ko muzafanya gukora ibitaribyo niho biba byapfiriye. Ariko niyo byabaye ubuyobozi tubyinjiramo tumenye ese koko harimo ikibazo? Hanyuma tugikemure kuko amategeko arahari, n’inzira zo gukemura ibibazo zirateguye.”

Akarere ka Bugesera, ni kamwe mugakunze kugararamo abaturage bifashisha amagare mu ngendo zabo zaburi munsi, ndetse n’akazi ka buri munsi, akaba ari umurimo benshi mu rubyiruko rutabashije gukomeza amashuri, bakunze kujyamo mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ali Gilbert Dunia