Akari ku mutima w’abarimu nyuma yo gushyirirwaho amasaha mashya yo gutangiriraho amasomo

Mugihe amashuri asigaye atangira saa mbili n’igice za mugitondo itangazamakuru rya Flash twasuye ishuri rya Kagugu dusanga iyi gahunda barayishimiye.

Ni saa ine z’amanywa turi muri Groupe Scolaire Kagugu, ishuri riherereye mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo .

Dusanze hari abanyeshuri bagera muri mirongo itatu (30) bari ku muryango, bahagaritswe  hamwe kubera bakererewe.

Mu mashuri abanza abarimu bari kwigisha, mu yisumbuye ho bari gukora ibizamini by’isuzuma bitangiza igihembwe cya Kabiri.

Bamwe mu barimu bigisha muri iki kigo baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, baravuga ko kugera ku kazi hacyeye byabahaye umwanya uhagije wo gutegura inyigisho no gukosora imikoro, kuko mbere byagoranaga kubwo kugera mu kazi batangira kwigisha.

Umwe ati “Ano masaha leta yadushyiriyeho twarayishimiye ku mpande zose, urebye kubanyeshuri no ku barimu nt akibazo gihari. Icya mbere   nk’abantu bakererwaga ntabwo bagikererwa, hari igihe mwarimu yajyga kwigisha ariko atabanje kwitegura neza, ukaza wirukanka, ukagera ku ishuri uhita ujya mu isomo.”

Undi ati “Amasaha leta yashyizeho yaradushimishije cyane, mu buryo mudashobora kumva. Cyane twebwe nk’abarimu b’ababyeyi byaratukoraga saa moya kuba ugeze hano  wenda utuye i Remera cyangwa Kimironko harimo gutenda kandi saa moya ugomba kuba ugeze ku kazi.”

Mugenzi wabo ati “Saa mbiri n’igice ibintu byose tuba twabicyemuye, tukagera mu kazi tugatangira nta gihunga ndetse namasomo twayateguye. Nta mbogamizi dufite kuri zi gahunda.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo  muri Groupe Scolaire Kagugu, Bizimana Syleverien, avuga ko iyi saha yagabanyije ubukererwe bw’abarimu n’abanyeshuri, kuko babonye umwanya uhagije wo kwitegura kugera ku kazi no gutegura amasomo bagiye kwigisha.

Ati “Ubu ni uburyo bwiza navuga ko burimo  buradufasha muri iyi minsi. Ubundi mbere abanyeshuri bazaga ku ishuri bazindutse ugasanga saa moya bahageze, ntabwo byari bimeze neza kubera ko abanyeshuri bazaga bafite ibitotsi, bakabyuka ijoro bakererwa ariko ubu ubona ko biri ku murongo. Mu mashuri yisumbuye ho amasaha ntabwo yagabanutse ahubwo yariyongere, batangiraga saa mbiri  ubu basigaye saa mbiri n’igice baba bahageze.”

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni amabwiriza yatangiye kubahirizwa   guhera ku wa 4 Mutarama 2023,

Uretse akazi gasanzwe, mu mashuri naho amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 AM) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00PM).

AGAHOZO Amiella