Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro, igiye kwigomwa nibura miliyari 27 Frw, mu kuvugurura no kunoza neza gahunda z’imisoro yagaragajwe ko ibangamiye abaturage n’abikorera.
Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi micye perezida Paul Kagame agaragaje ko inzego bireba kuvugutira umuti ibibazo by’imisoro ihanitse kuko iremereye abaturage.
Ubwo yri mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, cyagarukaga ku cyakorwa ngo imisoro itangwe mu buryo bworoheye abaturage kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2022.
Ibyiciro by’imisoro minini mu Rwanda harimo umusoro nyongeragaciro TVA, umusoro ku mushahara, umusoro ku nyungu n’umusoro ku mutungo utimukanwa n’indi itandukanye.
Ubusanzwe umuguzi ni we wishyura umusoro ku nyongeragaciro wa 18%.
Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, yavuze ko mu rwego rwo gukangurira abantu ikoreshwa rya EBM, umuguzi uzajya agura yaciwe umusoro hari umushinga wagejejwe mu nteko ngo iwusuzume wo gutuma umuturage asubizwa nibura 10% by’ayo yaciwe kuri TVA.
Ati “Dukeneye gufata ingamba zidasanzwe zituma abagomba gusora basora uko bikwiye no kurebera hamwe ikiremerera abaturage. Hari gahunda y’uko umuturage uzajya acibwa umusoro nyongeragaciro azajya asubizwa 10% by’ayo yaciwe. Dukwiye kugabanya koko, turi gukora inyigo.”
Ruganintwali agaragaza ko bizakorwa nyuma yo guhuza telefoni n’ikoranabuhanga rya EBM ku buryo uguze ashobora kuzajya ahabwa nibura 10% by’ayo yaciwe ku musoro ku nyongeragaciro hifashijwe Mobile Money cyangwa konti ya Ejo heza.
Ati “Twakoze ikoranabuhanga rituma umuguzi bamuhaye fagitire ya EBM agambo gutanga telefoni ye cyangwa konti ya banki tukabihuza na Ejo heza. Ku buryo niba bangaruriye kuri ya VAT natanze ajya kuri konti yanjye ya Momo cyangwa Ejo heza.”
Mu rwego rwo kongera abasora no kwagura abasora, hiyongera abasoreshwa 15% buri mwaka.
Ruganintwali, yavuze ko uyu mwaka leta izigomwa nibura miliyari 27 FRw kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’umusoro itabangamiye abaturage bishyirweho.
Ati “Iyo turebye ingamba zose Leta yafashe igomba mu gushyiraho amategeko uyu mwaka wonyine izigomwa miliyari 27 Frw kugira ngo iyi misoro igabanyuke. Nk’uko Perezida yabitanzeho umurongo tworohereze abaturage ariko noneho umusoro uboneke. Hari abantu benshi tubona bahemba abakozi ariko ntibabasorere uko bikwiriye.”
Aya mafaranga Leta izigomwa harimo ashingiye ku miterere mishya y’imisoro ku mushahara aho guhera ku mafaranga 0 kugeza ku 60.000 Frw, umusoro ari 0%. Guhera kuri 60.001 Frw kugeza ku 100.000 Frw umusoro ukaba 10% uvuye kuri 20%, guhera ku 100.001 Frw kujyana hejuru ukaba 20% bivuye kuri 30% naho guhera 200.001 Frw kujyana hejuru ni 30%.
RRA yatanze ihumure ku baturage ko hari ibigiye gukosorwa ku buryo umusoro utazaba ikibazo ku muturage ndetse n’imikorere ya RRA ikaba iboneye ku buryo abakozi bayo abaturage babibonamo.
U Rwanda rufite gahunda ko imisoro izagira uruhare mu ngengo y’imari ya Leta ku kigero cya 100% mu gihe kuri ubu iri kuri 57%.
RRA igaragaza ko umwaka wa 2022 w’isoresha, yabashije gukusanya Miliyari Frw1907,1 , mu gihe yari yarasabwe gukusanya miliyari Frw 1831,3.