Abahinzi bahangayikishijwe n’umusaruro ushobora kuba muke

Ihuriro ry’abahinzi mu Rwanda, riravuga ko rihangayikishijwe n’umusaruro ukomoka ku buhinzi ushobora kuba muke, bitewe n’uko Intego ya leta  yo kongera ubuso bwuhirwa utaragerwaho.

Mu gihe habura umwaka umwe ngo intego yo kuba ubuso buhingwaho bwuhirwa bube ari Hegitari zisagaho gato ibihumbi 100, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga kuri ubu ubwo butaka ari hegitari ibihumbi 70, icyakora iyo minisiteri ifite icyizere ko izahanyanyaza mu mwaka umwe, hakiyongeraho hegitari ibihumbi 18.

N’ubwo ntako batagize Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, Ildephonse Musafiri, aherutse kubwira televiziyo ya leta, ko intego yari yihawe itazagerwa kubera ibibazo birimo n’ikiguzi cy’ibikoresho byifashishwa mu kuhira.

Yagize ati “Intego ntabwo turayigeraho ariko ntabwo turi kure cyane, nta kindi gikora irrigation (kuhira) ni amafaranga n’ibikoresho bijyamo ni amafaranga. Wenda kugira ngo abantu bumve ikiguzi cyo kuhira, biriya binini bihenze ari nabyo byuhira ahanini, hegitare imwe isaba nibura miliyoni 20Frw.”

Hari igisa n’ugushidikanya ku ihuriro ry’abahinzi bibumbiye mu rugaga imbaraga, kukuba ubwo buso bw’ubutaka bwuhirwa kugeza magingo aya bwuhirwa koko, ukurikije ibibazo biri mu kuhir .

Bwana Jean Paul Munyakazi uyobora iryo huriro  arondora bimwe muri ibyo bibazo.

Yagize ati “Niba moteri ikoreshwa mazutu cyangwa lisansi leta yarashyizeho nkunganire, ariko ugasanga ya lisansi guhenda kwayo, ibyo umucuruzi ashoramo adashobora kubigaruza, mu byukuri icyo ubwacyo ni ikibazo. Kuko mazutu irahenze kandi bisaba mazutu nyinshi, utumashini twagiye tugurwa mbere turabitse. Tukaba rero twaratanze isura itari nziza, kugira ngo abandi bahinzi babashe kubyitabira bitange umusaruro ku buryo bugaragara.”

Abahinzi bo mu bice bikunze kwibasirwa n’izuba kandi nta buryo buhagije bwo kuhira bafite, nabo bagaragaza ko bakunze guhura n’ibihombo bishingiye kukurumbya kubera guhinga bateze amakiriro ku mvura bakayiheba.

 Aba ni abo mu karere ka Bugesera.

Umwe yagize ati “Tugerageza guhinga ariko imyaka ikuma ikarumba. leta ibidufashijemo ikadutera inkunga y’imashini zajya zikurura amazi.”

Undi nawe ati “Nk’abahinzi bo mu Karere ka Bugesera, ingaruka y’iri zuba Ni inzara. Ariko tubonye abadufasha tukajya tuvomerera, twabaho neza.”

Kuba ubuso buhingwaho bwuhirwa bushobora kutiyongera ku muvuduko ukenewe ihuriro ry’abahinzi, ribibonamo impungenge z’ubuke bw’umusaruro w’ubuhinzi.

Bwana Jean Paul Munyakazi niwe ukomeza.

Yagize ati “Umusaruro muri rusange uzaba mucye ugereranije n’uwo bari biteze, cyane cyane ko habayeho amapfa mu buryo bugaragara, habaye izuba mu duce tw’amajyepfo n’uburasirazuba ku buryo umusaruro cyane cyane w’ibishyimbo, ibisogwe muri rusange uzaba mucye.”

Icyakora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, itanga icyizere ko nyuma gato ya 2024 hari ubundi buso bwuhirwa buzongerwa.

Muri rusange Hegitari ibihumbi 500 z’ubutaka buhingwaho mu Rwanda, nibwo bukenewe kuhirwa, biteganijwe buzagerwa nibura mu myaka 27 iri imbere.

Tito DUSABIREMA