Bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda, baravuga ko nubwo isoko rusange rya Afurika (Africa Continental Trade Free Trade Area, AfCFTA) ryatangiye gukora, kugeza ubu batarasobanukirwa neza ibijyanye naryo.
Imyaka ibiri irashize, amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika atangiye gushyirwa mu bikorwa.
Mu ntego za mbere z’iri soko ni ukongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse hakabaganywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi, ku rugero rwa 97%.
Nubwo bimeze gutya ariko, bamwe mu bacuruzi b’abanyarwanda mu ngeri zinyuranye, bagaragaza ko nta makuru ahagije bafite y’uburyo babyaza umusaruro iri soko rusange rya Afurika.
Umwe ati “AfCFTA irahari ni ibintu byiza ariko hari n’uburyo igihugu gikoramo, cyane cyane abacuruzi hagati yabo. Ubwo rero gukorana nabo nicyo cy’ingenzi, umenya uwo ukorana nawe, tuzakorana dute? ”
Undi ati “Iyo habayeho isoko rusange rihuza ibihugu byinshi, habaho kunguka ubumenyi ukareba uburyo ki abandi bacuruzi cyangwa se abashoramari bo mu bindi bihugu bakora. Icya mbere ni uko bano bantu bashinzwe guteza imbere ubucuruzi bagomba kwegereza abacuruzi bakiri bato[…] bakabaganiriza, bakabatiza ibitecyerezo bitandukanye bakamenya uko umuntu yagera kuri iryo soko.”
Mugenzi we ati “Ikintu abayobozi bacu bagomba kudufasha ni ukumenyekanisha amategeko agenga ubucuruzi bukubiye hamwe.”
Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EABC, Dennis Karera, agaragaza ko ishyirwa mu ikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika, rikomwa mu nkokora n’uko abanyafurika benshi by’umwihariko abacuruzi yaba abato n’abanini batarifiteho amakuru ahagije.
Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda,Minicom, nayo yemera ko abacuruzi benshi b’abanyarwanda, badafite amakuru ahagije ku nyungu ziri mu isoko rusange rya Afurika.
Icyakora ngo ubu yatangiye urugendo rwo kuzimenyekanisha.
Antoine Kajangwe niUmuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri MINICOM.
Ati “Abacuruzi barimo baragenda babyumva buhoro buhoro, kandi turizera ko uko imyaka igenda itambuka ni uko nabo bazagenda babyumva kurushaho. Ikintu cya mbere iri soko rusange rigamije, ni ugukuraho imisoro ku bicuruzwa mu bihugu byose byasinye ndetse birimo no gushyira mu bikorwa aya masezerano, […] biragoye ko leta yakora ubuvugizi itabimenye.”
Yunzemo agira ati “Icyo dushishikariza abacuruzi aho bari hose, iyo bahura nizo mbogamizi, ni ukutwegera twe nka Minicom cyangwa izindi nzego za leta zishinzweubucuruzi cyangwa zikora mu bucuruzi.”
Umwaka ushize ibihugu umunani 8 birimo n’u Rwanda, byatangije gahunda yo koroshya ubucuruzi hagati yabyo, hagendewe ku masezerano y’isoko rusange rya Afurika.
Kuri ubu urugaga rw’Abikorera mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (East Africa Business Council) ruri mu biganiro n’abacuruzi b’abanyarwanda, aho aba bari gusobanurirwa uko babyaza umusaruro isoko rusange rya Afurika.
Daniel Hakizimana