Hari abaturage bo mu mudugudu wa Ruyigi,mu kagari ka Gihara, ni mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, bavuga ko babajwe no kuba imidugudu yose bahana imbibi ifite amazi n’amashanyarazi, ariko bo bakaba ntabyo bafite, ibintu bafata nk’aho birengagijwe.
Imidugudu ya Bukimba, Bimba, Kagina, Gashara na Rukaragata, niyo ikikije umudugudu wa Ruyigi.
Uko byumvikana mu majwi y’abatuye muri uwo mu mudugudu wa Ruyigi, uri guturwamo ku muvudo uri hejuru bashengurwa no kuba imidugudu 5 ibakikije yose igerwamo n’amazi n’amashanyarazi, ariko bo bakaba babayeho babivumba.
Bagaragaza ingorane bahura nazo, kubera kutagerwaho n’ibyo bikorwaremezo, barebesha amaso gusa.
Uwishema Pacifique umwe mu batuye muri uwo mudugudu yagize ati “Biratudindiza cyane mu iterambere, nk’ubu nta ‘Salon de Coiffure’ dukenera kwiyogoshesha tukajya i Gihara. Dukenera amazi meza uwishoboye akagura Jibu, utishoboye ubwo ni ukunywa amazi yo mu kabande.”
Habimana Samson we ati “Iyo tugiye ku ivomero rya gakondo, ugenda mu gitondo ukaza ni mugoroba, ubwo uba warenze ibirometero bibiri. Ikijyanye n’umuriro tuwubonera muri Bimba umudugudu duhana imbibe, imidugudu yose duhana imbibi ifite umuriro. Twebwe wenda cyeretse iyo hari umuntu ufite iterambere rye, agacana agatubura, udafite agatubura afite aka Box.”
Ni ikibazo abatuye muri uyu mudugudu, bavuga ko bagejeje ku nzego zose zibegereye bagakeka ko birengagijwe.
Dr. Gikaka utuye muri uwo mudugudu igihe kinini yagize ati “Kuva ku mudugudu baratuvuganiye, kugera ku kagari baratuvuganiye, kugera ku rwego rwUmurenge baratuvuganiye no ku Karere baratuvuganiye. Kuko ibyo byose birazwi ko Ruyigi itagira umuriro n’amazi, ariko ikibura nicyo tutazi.”
Uwishema Pacifique “Abaturage bose bagerageza gushyiramo imbaraga kugira ngo barebe ko ibyo bikorwaremezo byabageraho, ariko sinzi niba bigira aho bigarukira, ntibigere ahandi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwirinze guha igihe abaturage b’umudugudu wa Ruyigi baba bagejejweho amazi n’amashanyarazi, ariko Dr. Nahayo Sylvere uyobora ako Karere arabizeza ko hari gukorwa ibishoboka byose, ngo nabo bagerweho cyo kimwe n’ibindi bice by’ako karere, bitaragerwaho n’ibyo bikorwaremezo.
Yagize ati “Ntabwo twabaha igihe ngo tubabwire ngo ni mu kwezi uku n’uku, ariko icyo turimo dukora ni ugukora ibishoboka byose mu kwihutisha ibikorwa, ku buryo umuriro ugera hirya no hino. Bihangane barabibona hirya no hino twababwira ko tutabirengagije.”
Kugeza ubu umudugudu wa Ruyigi, ni umwe muyigize umurenge wa Runda utuwe n’imiryango ikabakaba 500, kandi ishobora kwiyongera vuba kubera umuvuduko wo gutura muri aka gace.
Kugeza ubu Akarere ka Kamonyi kari ku ijanisha rya 78%, mu gukwirakwiza amazi na 58% mu gukwirakwiza amashanyarazi.
Tito DUSABIREMA