Hari abatuye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bakomeje gutegereza isezerano bahawe n’ubuyobozi, ribizeza ko imihanda mibi baturiye n’iyo bakoreramo akazi ka buri munsi igiye gukorwa, ariko bakaba barategereje amaso agahera mu kirere.
Ingero z’imihanda twafashe aho abayituriye basazwe n’inyota yo kugenda mu muhanda mwiza igihe kinini, ni umuhanda Gasanze-Zindiro n’umuhanda Beritoire-ULK, yombi ni iyo mu karere ka Gasabo.
Abayituriye bagaragaza igisa no gutakaza icyizere ko izakorwa, bakurikije igihe bahereye bizezwa ko iyo mihanda izakorwa.
Umwe ati “Urabona nk’uyu muhanda uva muri santire y’i Gasanze ujya mu izindiro, uyu muhanda uba umeze nabi cyane rwose. Baratubwiye ngo bagiye kuyishyiramo kaburimbo ariko urebye ni bya bindi baba bavuga. Nka njye mpamaze nk’imyaka 10 bavuga ko uriya muhanda ugiye kujyamo kaburimbo, baraza barabara ariko kubara n’ubundi nta kizere gihari kuko babaze mu Ukuboza bavuga ko muri Gashyantare umuhanda baraba batangiye kuwukora.”
Ati “Ubwo rero impamvu tubona ko nta kizere gihari nabo babariye wenda yari kuba yarageze kuri konti. Nk’ubu muri uku kwa mbere n’ubundi nta mpinduka zihari, nta kizere dufite ko uwo muhanda mu kwa kabiri waba waratangiye gukorwa.”
Undi ati “Nk’imyaka 5 irashize bavuga ko bazawukora. Turacyategereje twumva ngo bazawukora mu kwa kabiri cyangwa mu kwa 3.”
Mugenzi wabo ati “Hashize eimyaka 4 bavuga ko uzakorwa ariko ntabwo uzakorwa.”
Icyakora nko ku muhanda Beritoire-Zindiro, hari ibimenyetso by’uko uwo muhanda ushobora kuba uri hafi yo gukorwa, ibyo bimenyetso n’ibigaragaza ko hari inyubako zategujwe ko zishobora kuvanwaho zikabererekera umuhanda.
Ku rundi ruhande ariko umujyi wa Kigali usa n’uca amarenga ko kuri ubu usigaye ugenda gake, igihe ugiye gutangira kubaka imihanda nyamara aho izaca abahaturiye batarabona ingurane z’ibyabo, ibishobora gusobanura indi mpamvu y’itinda ryo kubaka ibikorwaremezo.
Bwana Pudence Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali arabisobanura.
Ati “Ubu dusigaye twitwararika, Ni ukuvuga ngo iyo tugiye gukora umuhanda tubanza tukareba ko abantu bose babonye ingurane y’imitungo yabo. Kugira ngo hataba ikibazo cy’uko twakora ku mutungo w’umuntu atarabona ingurane.”
Umujyi wa Kigali uvuga ko hari umushinga w’imyaka ine, aho biteganijwe ko hazubakwa imihanda ifite uburebure bwa Km 210, imihande isanzwe izagurwa ndetse hakagira ibona Kaburimbo, kandi naho itari igahangwa.
Tito DUSABIREMA